Mu gihe Robert F. Kennedy Jr. wiyamamarije kuyobora Amerika yatangaje ko agiye kumenya impamvu nyakuri y’indwara ya Autism bitarenze Nzeri 2025, abahanga mu by’ubuzima ntibabyakiriye kimwe.
Dr. Peter Marks wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA), yamaganye iryo sezerano avuga ko ritari mu murongo w’ubumenyi.
Autism izwi mu bumenyi nka Autism Spectrum Disorder (ASD), ni indwara yo mu mutwe igira ingaruka ku buryo umuntu yitwara, yiga ndetse n’uko agirana umubano n’abandi bantu.
Abafite autism bashobora kugira imbogamizi mu kuvugana, mu kumva abandi ndetse no gusobanukirwa n’ibibera mu mibanire y’abantu. Uburwayi bushobora kugaragara mu buryo butandukanye, bamwe bubageraho bukabije, abandi bukaba bucye.
Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Dr. Marks yagize ati: “Niba umbajije nk’umushakashatsi, ese birashoboka kubona igisubizo vuba? Simbona uburyo byashoboka.”
Kennedy Jr. yavuze ko agiye gutangiza ubushakashatsi bwagutse buzahuza abahanga baturutse hirya no hino ku isi, bukazibanda ku gushaka ibishobora gutera autism, birimo inkingo, imyuka ihumanya, ibiribwa, amazi, ndetse n’imyitwarire y’ababyeyi.
Gusa Dr. Marks yaburiye ko amagambo nk’ayo ashobora kuyobya abaturage, cyane cyane ababyeyi b’abana bafite autism, kandi bikaba intandaro yo kwanga inkingo nk’uko byagaragaye mu cyorezo cya rubagimpande muri Texas na New Mexico.
Nubwo Kennedy avuga ko ubushakashatsi bwe buzatanga ukuri, abahanga nka Dr. Marks bemeza ko ubushakashatsi buhamye butakorwa mu mezi make, cyane ko autism ari indwara iterwa n’impamvu nyinshi zikomatanyije, kandi ubushakashatsi bwa siyansi busaba igihe, ubushishozi n’inyigisho zifatika.
Robert F. Kennedy Jr. yatangaje ko agiye kumenya impamvu itera Autism
Dr. Peter Marks uhakanako haboneka igisubizo vuba
TANGA IGITECYEREZO