Kigali

Hagati ya AFC/M23 na FARDC ni nde wigiza nkana ku bitero by’i Goma ?

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:14/04/2025 14:19
0


Nyuma y’uko AFC/M23 ivuze ko babashije kuburizamo ibitero ivuga ko byagabwe n'ingabo za SAMIRDC ku bufatanye n'ingabo za leta (FARDC), FDLR na Wazalendo mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, igisirika cya Kinshasa cyavuze ko ari ibintu byahimbwe ku bushake byo guhishira no gutanga impamvu y'ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.



Abaturage bo mu mujyi wa Goma bumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, imirwano ikaba yamaze isaha, aho imbunda nini n’intoya zimvukanye.Amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza zimwe mu nzu zatobowe n’amasasu, ibirahuri by’amadirishya byamenetse n’ibindi bigaragaza ko habayeho umwanya munini wo kurasana.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, AFC/M23 yashyize hanze itangazo, yamagana urukurikirane rw'ibitero i Goma, ivuga ko binyuranyije n'amategeko.Uyu mutwe uhamya ko byagabwe n'ingabo zo mu butumwa bw'umuryango w'Afurika y'amajyepfo buzwi nka SAMIRDC, ku bufatanye n'ingabo za leta (FARDC), umutwe w'inyeshyamba wa FDLR n'umutwe wa Wazalendo.

Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt.Col Willy Ngoma abinyujije kuri X yagize ati “Nyuma yo gushotorwa n’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu duce twa Goma no mu nkengero, ubu byasubiye mu buryo, umutuzo wagarutse. Intare zihora ziteguye. Umutekano w’abaturage no kubarinda ni byo dushyira imbere.”

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho na M23/AFC na bwo bwemeje iki gitero busaba abaturage gutuza.

Ku rundi ruhande Igisirikare cya Kinshasa kivuga ko ibi byatangajwe na M23 ari ibinyoma ndetse n'amayeri yo gutinza yakozwe mu kugerageza kuburizamo gahunda zose zigamije amahoro ndetse no guhishira ubwicani bukorerwa abasivile muri Goma nk'uko bikubiye mu itangazo cyashyize hanze ku wa Gatandatu.

Hari amakuru avuga ko intumwa za leta ya DRC n'iza M23 zahuriye mu biganiro bitaziguye bigamije amahoro, byabereye i Doha muri Qatar ku buhuza bw'icyo gihugu. Nta kiratangazwa ku mugaragaro ku migendekere y'ibyo biganiro nk’uko bitangazwa na BBC.

Gusa nubwo FARDC ivuga ibi, M23/AFC igaragaza abafatiwe muri iyi mirwano ndetse igahamya ko hari abahaguye mu rubyiruko rwa Wazalendo rugishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Umuvugizi wacyo, Gen Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:"Itangazo rya AFC/M23 ry'iricurano uko ryakabaye, mu by'ukuri ni ibintu byahimbwe ku bushake, bitagamije gusa guhishira no gutanga impamvu y'ubwicanyi [izo nyeshyamba] zikorera abasivile buri munsi mu mujyi wa Goma, ahubwo no kuyobya abantu..."

Yavuze ko ingabo za FARDC zikomeje kuba maso no kubahiriza amategeko agenga intambara no gukurikiriza ibyemejwe n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw'igihugu no mu karere.

Igisirika cya Kinshasa gikomeza kivuga ko mu burengerazuba bwa Goma, abasirikare bacyo bari muri teritwari ya Walikale mu buryo bw'ubwirinzi, mu majyepfo ya Goma bakaba bari mu ntera ya kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu mujyi wa Bukavu na wo ugenzurwa na M23, muri teritwari za Mwenga, Uvira, Fizi na Shabunda mu ntara ya Kivu y'Epfo mu gihe mu Burasirazuba bwa Goma ho hari u Rwanda.

Kivuga ko mu majyaruguru ya Goma, ibirindiro byacyo bya mbere biri mu ntera ya kilometero zirenga 300 muri teritwari ya Lubero

Uwo M23 ivuga ko ari uwo mu Wazalendo wafatiwe muri iyi mirwano itavugwaho rumwe/Ifoto:Internet

Umuvugizi wa AFC/M23 Lt Col Willy Ngoma yavuze ko babashije gusubizayo ibi bitero ko ubu ibintu biri mu buryo/ Ifoto:Igihe

Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge ahamya ko ibivugwa na M23 ari ibinyoma bigamije gukoma mu nkokora gahunda y'amahoro/ Ifoto:Internet







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND