RFL
Kigali

Ibyo kurapa, kubura umubyeyi we no kuri Miss Rwanda: Miss Darina yiniguye - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/05/2024 20:35
0


Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, Kayumba Darina yavuye imuzi ibijyanye n'uko byari byifashe muri Miss Rwanda, imikurire ye ndetse n'uko yatangiye ibijyanye no kurapa benshi bamubonyeho bagatungurwa.



Umwe mu bakobwa bagezweho mu myidagaduro yo mu Rwanda muri iki gihe, Miss Kayumba Darina yasobanuye amavu n'amavuko yo kurapa kwe kwatunguye benshi ndetse n'ubundi buzima bwe busanzwe abantu batari bazi.

Ibi, Kayumba Darina yabitangarije mu kiganiro Exclusivity Show gitegurwa na Umukundwa Josue, ahishura ko ibijyanye no kurapa yabihereye mu mashuri yisumbuye nubwo abanyeshuri benshi batari babizi usibye abo bibagana mu ishuri rimwe. Yavuze ko muri icyo gihe yaririmbaga indirimbo yabonye muri filime ubundi akazifata mu mutwe.

Darina yavuze ko igihe yaririmbaga mu rugo ababyeyi be batamwukaga inabi ahubwo bamushyigikiraga. Urugendo rwe rwo kuririmba, rusa nk'urwarangiriye ku ntebe y'ishuri kuko yasoje kwiga arabihagarika ariko iyi mpano ye iza kongera kumugoboka muri Miss Rwanda, ubwo yabunzaga intekerezo akumva nta yindi mpano afite yakwerekana mu cyiciro cy'impano kandi nacyo cyari gifite amanota menshi.

Akomoza kuri Miss Rwanda yagize ati: "Nari mfite ubwoba, cyakoze narasengaga nkavuga ngo Mana basi umfashe unyambutse Boot camp kuko nyine byari biteye ubwoba pe singiye kubeshya, hari haje abakobwa barenze, beza bazi ubwenge ku buryo nanjye ubwanjye nari mfite ubwoba. Ariko naravugaga ngo iyo ikintu ari icyawe ntaho kijya."

Yavuze ko ashingiye ku bwiza n'ubwenge bw'abakobwa bari bitabiriye iri rushanwa atazi icyatumye abasha kubatambukaho nubwo yagerageje kuvuga ibimurimo, ashimangira ko ari amahirwe yagize kuko yarebaga bagenzi be bikamurenga.

Darina yavuze ko akigeza iwabo igitekerezo cyo kwitabira Miss Rwanda bibajije uko bizagenda kuko bari bamuzi nk'umuntu usanzwe witwara nk'abahungu 'kaboi,' ariko biyemeza kumushyigikira mu rugendo rwose. Icyo gihe bashise bamusaba kudefira kuko bari baziko azabikenera mu irushanwa kandi bazi neza ko atari ibintu bye, ariko arabemeza kuko yari yarabyitoje hakiri kare akigira igitekerezo cyo kuzitabira.

Kayumba wakunzwe cyane muri Miss Rwanda kugeza ubu, yasobanuye ko yishimiye urugendo rwose nubwo rutari rworoshye, avuga ko yanyuzwe n'umwanya yabonye wo kuba igisonga cya kabiri cyane ko nabyo atatekerezaga ko yabigeraho kuva ku ntangiriro y'irushanwa. Nyuma ya Miss Rwanda, yatunguwe cyane no kubona ajya mu muhanda abantu bakamutangarira mu gihe mbere yari amenyereye kwigendera n'amaguru ntawe umuzi.

Mu gihe hari benshi bibaza ku buzima bwe busdanzwe, uyu mukobwa yatangaje ko kuri we umunsi mwiza aba ari uwo kuguma mu rugo, akareba filime, akarya, ubundi akaryama kuko nibwo aba yumva aruhutse neza.

Agaruka ku bijyanye n'uko yabuze umubyeyi we (Papa) ku ya 7 Gicurasi 2023, Miss Darina yavuze ko ari ibihe bitamworoheye ariko yagerageje gusenga kurushaho kugira ngo adaheranwa n'agahinda. Yakomoje no ku ndirimbo 'Dance with my Father' aherutse gusubiramo akayitura Se witabye Imana.

Yagize ati: "Ubuzima burakomeza, ariko nyine ni uguhora usenga kuko ntabwo agahinda kabura. Hari igihe ugira gutya ugahita wibuka Papa, ibihe mwagiye mugirana. Njyewe icyo nakoze ni ukwiyegereza Imana cyane nicyo gintu gihora kimfasha gukomeza ubuzima bwanjye nkakomeza kumutera ishema."


Miss Kayumba Darina yavuze uko yatangiye kurapa n'uko yatewe ubwo n'ubwiza n'ubuhanga bw'abakobwa bitabiranye Miss Rwanda


Darina yahishuye ko intwaro imufasha gukomera nyuma yo kubura se umubyara ari ugusenga


Yabaye umutumirwa wa mbere w'ikiganiro Exclusivity Show cy'Umuyobozi wa Kigali Protocol, Umukundwa Josue


">Kanda hano urebe igice cya 1 cy'ikiganiro Exclusivity Show cyatumiwemo Miss Kayumba Darina

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND