Bamwe mu bantu bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, batangiye kwifata amashusho bagaragaza ko bambariye kuzitabira igitaramo “Migabo Live Concert” cya Cyusa Ibrahim azakora ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame.
Ni ubwa
mbere, Cyusa Ibrahim agiye gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka itandatu ishize
ari mu muziki. Agisobanura nk’ikidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko
cyahuriranye no kwizihiza imyaka ishize ari mu muziki no kuzategura Album ze
ebyiri azashyira hanze nyuma y’iki gitaramo.
Cyusa
Ibrahim agaragaza ko ageze kuri 95% yitegura iki gitaramo, ku buryo atekereza
ko igisigaye ari ugutaramira abantu ku munsi w’iki gitaramo cyubakiye ku
muziki, azakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
Muri iki
gitaramo Cyusa Ibrahim azahurira ku rubyiniro n’Itorero Inganzo Ngari yabayemo
igihe kinini, umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel, Chrisy Neat usanzwe ari
Producer muri studio ‘Ibisumizi’ ndetse n’umubyeyi Mariya Yohana.
Mu gihe uyu
muhanzi akomeje imyiteguro, bagenzi be barimo Platini, Okkama, Aline
Gahongayire, Mico The Best, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha
Emmanuel [Clapton Kibonge], Alyn Sano, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi, ‘Nyabitanga’
wamamaye muri Zuby Comedy n’abandi bakomeje gusohora amashusho basaba buri wese
kutazacikwa n’iki gitaramo.
Fiacre
Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu
gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko ukwezi kwa Gatanu
kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati “Uguze itike mbere y’ukwezi kwa
Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.”
Akomeza ati
“Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri ‘Table’ y’abantu
8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.”
Mbere y'uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y'ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw.
Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w'igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y'abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw.
Ushobora
kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com
cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802
Cyusa Ibrahim
avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka
30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’ (Umukuru
w’Igihugu).”
Yasobanuye
kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye
ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.
Ati
“Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni
ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho
imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi
bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”
Igitekerezo
cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe
n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira
imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994;
Gucyura no
gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba
ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.
Nk’umuhanzi,
avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u
Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali
n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo
ntore izirusha intambwe’.
Akomez ati
“Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo
ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”
Kwinjira
muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri
VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu
gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com
Umuhanzi
Platini uherutse gukora igitaramo cye yise 'Baba Experience' yasabye abantu
kuzitabira igitaramo cya Cyusa Ibrahim
Umuhanzikazi Alyn Sano yasabye abakunzi be kutazacikwa n'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' kizaba tariki 8 Kamena 2024
Mico The
Best witegura gushyira hanze indirimbo nshya, yagaragaje ko yiteguye
kuzitabira igitaramo cya Cyusa cyubakiye ku muziki gakondo
Okkama
yasabye abantu kugura amatike hakiri kare kugirango batazacikwa n'iki gitaramo
Cyusa
Ibrahim yagaragaje ko abazagura itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) bagabanyirijwe
20%
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ CYUSA YITIRIYE IGITARAMO CYE
TANGA IGITECYEREZO