Uyu musore winjijwe neza ku isoko ryo mu Karere n’indirimbo
‘Nina Siri’ yamaze kwemeza ko azataramira muri Kenya akaba ari inyuma y'uko
azataramira ku wa 08 Kamena 2024 mu Bubiligi.
Ndetse akaba yaranamaze kwemeza ko ku wa 23 na 25 Kanama
azataramira muri Uganda mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye.
Mu bitaramo byinshi Israel Mbonyi amaze iminsi akorera
muri BK Arena hagiye hagaragaramo abafana babaga baturutse hanze y’igihugu byumwihariko
muri Kenya baje kumushyigikira.
Israel Mbonyi ubu ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya bikaba ari we bikomeje kwandikaho bivuga ko igihe cyari gitegerejwe cyageze maze ngo bakire mu buryo budasanzwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana z’uyu muhanzi.
Igitaramo Mbonyi agiye gukorera muri Kenya kizaba ku wa 10
Kanama 2024 muri Ulinzi Sports Complex ku muhanda wa Lang’ata.
Iki gitaramo cyitezweho gutanga ibyishimo bisendereye, Israel Mbonyi yakigarutseho agira ati "Ntewe ibyishimo no kubamenyesha ko ngiye
kuza muri Kenya muri uyu mwaka wa 2024."
Akomeza agaragaza ko iki gihugu kivuze byinshi ku muziki
we ati "Kenya ifite umwanya ukomeye mu muziki wanjye, nishimiye bidasanzwe uburyo
mukomeza kumba hafi."
Mbonyi yavuze ko zahoze ari inzozi ze kujya gutamira muri
Kenya none akaba agiye kuzikabya.
Amatike y’iki gitaramo akaba yaramaze kugera ku isoko, itike zihera ku bihumbi bigera kuri 30Frw, imyanya y’icyubahiro bikaba ibigera
ku bihumbi 120Frw.
Hari kandi n’itike zisumbuye kurushaho z’ibihumbi bigera
muri 200Frw.
Israel Mbonyi yatangiye kuba ikimenyabose mu Karere kuva
yakwinjira ku isoko ryo kuramya no guhimbaza Imana gusa muri iki gihe bikaba
byararushijeho kuva aho atangiriye gukora indirimbo ziri mu Giswahili.
Kugeza ubu uyu musore amaze kugira Album 5 zirimo
Umusirikare, Mbwira, Hari Ubuzima, Intashyo na Number One.
Indirimbo yashyize hanze ku wa 26 Kamena 2023 yise Nina
Siri imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 48 kuri mu gihe kitagera ku mwaka, ikaba yarakuzwe cyane mu Karere bigeze muri Kenya biba ibindi.
Kugeza ubu amaze kumenyekana cyane ku gitaramo cy’amateka
cya ‘Icyambu Live Concert’ kiba buri mwaka aho inshuro zose kimaze kuba
cyabereye muri BK Arena rimwe na rimwe abantu bagataha babuze uko binjira ku
huzuye.
Byitezwe ko ashobora kuzaba umuhanzi wa mbere mu mateka y’u
Rwanda ushobora kuzanyeganyeza Stade Amahoro ubwo izaba imaze kuzura.
Israel Mbonyi arabura igihe gito akerecyeza mu Bubiligi aho afite igitaramo gikomeye gitegerejwe na benshi mu batuye Mmugabane w'u Burayi
Muri Kanama akaba afite kandi ibitaramo bibiri muri Uganda bizabera mu bice bitandukanye
Abanyakenya bagiye bakomeza kwereka urukundo rudasanzwe Israel Mbonyi aha bari baje mu gitaramo Icyambu Live Concert
Israel Mbonyi yashimiye abanyakenya urukundo bakomeza kumwereka avuga ko ari inzozi agiye gukabya kujya kubataramira
