RFL
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yavuze uko bisanze bafite abakinnyi badashoboye anafungura umuryango ku barimo Onana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/05/2024 15:17
0


Perezida wikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli, yavuze uko bisanze bafite bamwe mu bakinnyi badashoboye barimo Mugadam anafungura umuryango ku bakinnyi bayinyuzemo barimo Willy Esomba Léandre Onana na Joakim Ojera.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu kiganiro cyahariwe Rayon Sports kizwi nka Rayon Time kibera kuri Radio ya Isango Star.

Yavuze ko uko aba bakinnyi bagiye baza, atangaza ko ari abatoza bayo Yamen Zelfani na Julien Mette babazanye bitewe n'uko icyo gihe Rayon Sports nta mafaranga yari ifite ariko aba batoza bo bakaba baravugaga ko hari abakinnyi bazanira ubuntu kandi bagatanga umusaruro.

Yatanze urugero kuri Eid Mugadam Abacar Mugadam agira ati: "Kuko nta mafaranga twari dufite, umutoza witwa Yamen Zelfani yaraje aratubwira ati ‘mfite umukinnyi waza agafasha aho bitari kugenda neza. Namutoje muri Al Hilal’. Ubwo rero mu mikiranire myiza ntabwo umutoza yakubwira ko afite umukinnyi utazabaca amafaranga kuko nta nayo twari dufite ngo wange kumuzana.”

Yakomeje abwira abakunzi ba Rayon Sports ko nubwo aba bakinnyi batitwaye neza ariko nabo nta mafaranga ya 'recruitment' bigeze babatangaho, usibye ay'imishahara gusa ndetse ko hari n'amasomo bakuyemo yo kuzareba icyakorwa ubutaha.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kandi kuri ubu barimo barashaka abakinnyi bashya ndetse bafite n'abantu barimo barabibafashamo, arangije anagaruka ku bajya bavuga ko Umunyamabanga Namenye Patrick ari we ugura abakinnyi badashoboye.

Ati: "Patrick ni Umunyamabanga w’umuryango wa Rayon Sports, ni Perezida wamuhaye akazi kuko twari dusanzwe dukorana na mbere, ubushobozi bwe rero twe dukorana nk’ikipe cyangwa se nk’abantu."

Abamuvuga mbivuge, ntabwo bamuzi kuko baramwataka nk’umuntu ariko ntabwo bamuzi, njye ndamuzi ndi umukoresha we ahubwo mu bakozi dufite ni abakozi beza cyane kuva kuri we kugera ku mwana ukinga urugi, Rayon Sports ni abakozi niba hari aho Rayon Sports igeze igeze ikora ni ukubera bo.

Nta bushobozi na buke afite bufata icyemezo, yaba kugura umuntu (umukinnyi), haba kumwishyura, haba guciririkanya na we, haba no kumwirukana kuko ikintu cyose gikorwa tugikora nk’itsinda tukajya inama, tukagira n’abava hanze batugira inama, tukicara tukacyumvikanaho tuti 'dukore iki mu nyungu za Rayon Sports' ".

"Patrick rero hanze aha kuri iyi si turimo hanze aha hariho abantu babi cyangwa se abantu bavuga nabi, ibyo ntabwo twabitindaho ni ko bibaho ariko Patrick Namenye ni munyamabanga ukora akazi ke neza, nongere mbisubiremo ntabwo nifuza ko basebya SG wa Rayon Sports bafite impamvu bamusebya ariko ni umukozi mwiza."

Uwayezu Jean Fidele yanavuze ku bakinnyi bayinyuzemo bakitwara neza, Willy Esomba Léandre Onana na Joakim Ojera ko imiryango ifunguye baramutse bifuza kugaruka ariko ahakana ibyo kuba baratangiye ibiganiro nabo byo kubagarura.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND