RFL
Kigali

Ibintu 5 ukwiye gukora ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/05/2024 12:12
0


Akenshi abantu bibanda ku bintu umuntu agomba gukora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bakirengagiza ko na nyuma yayo hari ibyo bagomba gukora kugira ngo ubuzima burusheho kumera neza.



Inzobere mu byerekeye igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina zivuga ko hari uburyo bwinshi abantu bakwiye kwitwara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina harimo nko gushimirana, kwihutira kujya mu bwogera, gufata ifunguro n'ibindi. Healthline itangaza ko hari ibindi bintu 5 by'ingenzi abantu bagomba gukora barangije iki gikorwa:

1.Kwisukura

Sunny Rodgers, inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina akaba n’intumwa y’umuryango w’Abanyamerika wita ku buzima bushingiye ku mibonano mpuzabitsina avuga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ikintu cya mbere ugomba gukora ari ukujya muri douche ukoga. 

By’umwihariko ngo ugomba koza ibice by’ibanga ukoresheje amazi y’akazuyaze, cyangwa ukabihanaguza agatambaro gafite isuku. Ati “Ibi bituma wumva uguwe neza kandi bikakurinda kwandura microbe nk’iyitwa UTIs igutera ububabare”.

2.Kwambara ikariso irekura akayaga

Rodgers avuga ko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ko ahindura ikariso kandi agahitamo ituma mu bice bye by’ibanga hinjiramo akayaga akambara iya cotton kandi itamuhambira mu matako. 

3. Kuganira n’uwo mwakoranaga imibonano mpuzabitsina

Ni amakosa kuba warangiza gukora imibonano mpuzabitsina ugahita uhaguruka ukigendera, cyangwa ugahita urangarira muri telephone hatabayeho ikiganiro cya nyuma y’imibonano mpuzabitsina mu cyongereza bita ‘Pillow talk’. Muri iki kiganiro aho buri umwe aba abaza mugenzi we uko igikorwa cyagenze imibiri yanyu mwembi irekura umusemburo urema urukundo hagati yanyu witwa ‘oxytocin’. 

Chamin Ajjan, inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze akaba n’inzobere mu bijyanye no kugira inama abafite ibibazo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina avuga ibiganiro bya nyuma y’imibonano byongera ubwizerane hagati yanyu. Ati {“Mushobora no kuganira ku byifuzo byanyu by’ahazaza hanyu, intumbero ufite kuri uwo muntu, cyangwa n’ikindi cyose mubona kibafitiye akamaro mwembi nacyo mwakivugaho”}. 

4. Kunywa amazi

Ni byiza kwiyegereza icupa ry’amazi yo kunywa mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukaba wizeye ko amazi ari hafi yawe. Rodgers avuga ko ari ngombwa kunywa amazi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko muri iki gikorwa uba urangije hari amatembabuzi menshi uba watakaje, ibyuya, amavangingo n’ibindi ati {“Ibi bikurinda umwuma kandi bikagufasha kugarura vuba imbaraga yatakaje”}. 

5.Kurya indyo yoroheje

Chamin Ajjan na Rodjers icyo bahurizaho ni uko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akwiye kurya byoroheje, ngo umuntu ashobora kurya nk’utubiswi, cyangwa mwembi mukajyana mu gikoni mugategura nk’umureti mukawusangira. Ajjan ati “Ibi bibaha n’umwanya uhagije wo gukomeza kwiyumvanamo no gukomeza kuganira”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND