Korali Cornerstone yo mu itorero ry'Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye igitaramo yitiriye indirimbo yise 'Nzaririmba,' izamurikamo umuzingo w'indirimbo,aho yatumiye amakorali akomeye arimo Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.
Korali Cornerstone yo mu Itorero rya UEBR nayo yateguye igitaramo cyitezweho gusiga amateka adasanzwe. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 guhera saa cyenda z’umugoroba mu ihema rinini ry’ahazwi nka Camp Kigali.
Cornerstone yatangiye mu 2014 itangirana n’abaririmbyi 25, ariko kugeza ubu bamaze kuba 80
b'ingeri zose. Imaze gukora ingendo z'ivugabutumwa n’ibitarane bitandukanye mu
Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Album izamurikirwa muri
iki gitaramo, ni iya mbere, ikazaba igizwe n'indirimbo 6 zikozwe mu buryo bw’amajwi
n’amashusho. Si ibyo gusa, kuko hazabaho n'igikorwa cyo gufata andi majwi n'amashusho (Live
Recording) ya Album ya kabiri nk’uko Umuyobozi w'iyi korali Julien Dushimimana yabitangarije
InyaRwanda.
Kwinjira muri iki
gitaramo cyiswe "Nzaririmba Live Concert" byagizwe ubuntu kugira ngo buri wese wifuza gutaramana n’iyi korali
atazagira inkomyi y’ubushobozi.
InyaRwanda iganira n’ubuyobozi
bw’iyi korali, basobanuye ko gushyira igitaramo ahantu hahenze ariko abantu
bakazinjira nta kiguzi batanze ari ikintu Korali Cornerstone yateguye kera
ndetse ubushobozi bwo kwishyura aho igitaramo kizabera n'ibindi bizakenerwa
bikaba byaratanzwe n'abaririmbyi n'abafatanyabikorwa/ abaterankunga ba korali,
ndetse n'inkunga y'itorero UEBR Cornerstone ibarizwamo.
Korali Cornerstone bateguje abazitabira igitaramo cyabo kwitegura kuzagira ibihe byiza byo kuramya Imana no guhembuka ku buryo bukomeye kuko irimo gutegura ibyiza gusa.
Ku rundi n'abatumirwa imyiteguro irarimbanyije bose
intero ni ukuzamura ibendera ya Yesu mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Iyi korali
kandi, yararikiye abantu b’ingeri zose kuzajya kwifatanya nabo ubundi bagahabwa
umugisha kandi bagahemburwa.
Korali Cornerstone yateguye igitaramo izamurikiramo album yayo ya mbere
Ni igitaramo bazanafatiramo amajwi n'amashusho y'indirimbo zigize album yabo ya kabiri
Gisubizo Ministries izwiho kujyana abantu mu bicu yatumiwe muri iki gitaramo
Shalom Choir ifite ibigwi byihariye itegerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cya Cornerstone Voice of Angels nabo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Cornerstone Choir
">Kanda hano urebe indirimbo 'Nzaririmba' iri mu zikunzwe cyane za Cornerstone Choir
TANGA IGITECYEREZO