RFL
Kigali

Kwinjira ni ubuntu! Cornerstone Choir yateguye igitaramo muri Camp Kigali itumira abarimo Gisubizo Ministries

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/05/2024 11:53
1


Korali Cornerstone yo mu itorero ry'Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye igitaramo yitiriye indirimbo yise 'Nzaririmba,' izamurikamo umuzingo w'indirimbo,aho yatumiye amakorali akomeye arimo Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.



Korali Cornerstone yo mu Itorero rya UEBR nayo yateguye igitaramo cyitezweho gusiga amateka adasanzwe. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 guhera saa cyenda z’umugoroba mu ihema rinini ry’ahazwi nka Camp Kigali.

Cornerstone yatangiye mu 2014 itangirana n’abaririmbyi 25, ariko kugeza ubu bamaze kuba 80 b'ingeri zose. Imaze gukora ingendo z'ivugabutumwa n’ibitarane bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Album izamurikirwa muri iki gitaramo, ni iya mbere, ikazaba igizwe n'indirimbo 6 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Si ibyo gusa, kuko hazabaho n'igikorwa   cyo gufata andi majwi n'amashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri nk’uko Umuyobozi w'iyi korali Julien Dushimimana yabitangarije InyaRwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe "Nzaririmba Live Concert" byagizwe ubuntu kugira ngo buri wese wifuza gutaramana n’iyi korali atazagira inkomyi y’ubushobozi.

InyaRwanda iganira n’ubuyobozi bw’iyi korali, basobanuye ko gushyira igitaramo ahantu hahenze ariko abantu bakazinjira nta kiguzi batanze ari ikintu Korali Cornerstone yateguye kera ndetse ubushobozi bwo kwishyura aho igitaramo kizabera n'ibindi bizakenerwa bikaba byaratanzwe n'abaririmbyi n'abafatanyabikorwa/ abaterankunga ba korali, ndetse n'inkunga y'itorero UEBR Cornerstone ibarizwamo.

Korali Cornerstone bateguje abazitabira igitaramo cyabo kwitegura kuzagira ibihe byiza byo kuramya Imana no guhembuka ku buryo bukomeye kuko irimo gutegura ibyiza gusa.

Ku rundi n'abatumirwa imyiteguro irarimbanyije bose intero ni ukuzamura ibendera ya Yesu mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Iyi korali kandi, yararikiye abantu b’ingeri zose kuzajya kwifatanya nabo ubundi bagahabwa umugisha kandi bagahemburwa.


Korali Cornerstone yateguye igitaramo izamurikiramo album yayo ya mbere


Ni igitaramo bazanafatiramo amajwi n'amashusho y'indirimbo zigize album yabo ya kabiri


Gisubizo Ministries izwiho kujyana abantu mu bicu yatumiwe muri iki gitaramo 


Shalom Choir ifite ibigwi byihariye itegerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cya Cornerstone 
Voice of Angels nabo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Cornerstone Choir

">Kanda hano urebe indirimbo 'Nzaririmba' iri mu zikunzwe cyane za Cornerstone Choi

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyungeko LEOBENE 2 months ago
    AMAHORO NEZA MWESE Kwumva indirimbo ZANYU biraryoshe ARIKO IMPUZU ABAKOBWA NABAGORE BAMWE ZITEYE ISONI NTIZIBEREYE KUVUGANA UBUTUMWA BAMWE BAMBAYE ROBE DE NUIT ABANDI ZIRABAFASHE CANE IVYO BIRAZIMYA UBUSHOBOZI BWA MPWEMU YERA ICIZA MWOHINDURA UKO MWAMBARA MURAKOZE CANE





Inyarwanda BACKGROUND