Mu gufungura no gutaha ku mugaragaro Kigali Universe ya Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, hateguwe irushanwa "Kigali Universe Tournament" rizahuza amakipe ane.
Muri uku kwezi kwa 05 ni bwo biteganyijwe ko hazatahwa inyubako imaze umwaka yubakwa hejuru ya CHIC mu mujyi wa Kigali izwi nka Kigali Universe.
Ni inyubako imaze gutwara arenga miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda ikazaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro aho ikubiyemo ibibuga by’imikino, aho kwidagadurira n’inzu zo gukoreramo ibintu bitandukanye.
Mu rwego rwo gutaha Kigali Universe ya Gael Karomba uzwi nka Coach Gael hateguwe irushanwa n'ubundi rizaba ribera muri iyi nyubako. Ni irushanwa rizaba rigizwe n'amakipe 4 aho abiri azahura hagati yayo maze atsinze akagera ku mukino wa nyuma.
Ikipe y'abanyamakuru irangajwe imbere na Rugaju Reagan izacakirana n'iy'abashoramari iyobowe na Coach Gael na Kakooza Nkuliza Charles, naho iy'ibyamamare bitandukanye irangajwe imbere na Bruce Melodie icakirane n'iy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru mu Rwanda irangajwe imbere Jimmy Gatete.
Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa taliki ya 18 na 19 z'uku kwezi kwa Gatanu 2024.
Uko amakipe azahura mu irushanwa ryo gufungura Kigali Universe
TANGA IGITECYEREZO