RFL
Kigali

Daniella wari umugore wa Chameleone yasabye abategarugori bahohoterwa kwigobotora iyo ngoyi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2024 13:27
0


Daniella Atim uheruka gutandukana na Jose Chameleone, yatanze ubutumwa bwo guhumura abagore bizirika ku bagabo banga ibyo bazavugwaho cyangwa bategereje ko bazahinduka.



Uyu mugore wari umaranye imyaka 16 na Jose Chameleone ariko nyuma yuko agerageje bikanga kubera uburyo yahohoterwa agateshwa agaciro, yagaragaje ishimwe rikomeye afite kubera ubuzima asigaye abayemo.

Mu buryo bwe, Daniella Atim yagarutse ku myaka micye ishize arwana no kureba uko yakwigobotora ihohoterwa yari amaze igihe akorerwa.

Ubu yibera rwagati mu Burengerazuba bw’isi nk’umubyeyi wirerana abana. Yahanuye abagore bagenzi be cyane cyane b’abakristo cyangwa baba mu nsengero biziritse ku rushako rurimo ihohoterwa.

Yabivuze agaruka ku ngingo ituma babigira batyo anavuga uko we abibona nk’umugore wafashe umwanzuro. Ati:

1.Ni intambara y’umwuka ntabwo ariyo ntabwo ashobotse

2.Uzatera agahinda abana bawe ntufata umwanzuro wo gutandukana na we ntabwo ari byo.

3.Wigeze usoma igitabo cyerekeranye n’urushako uzite ahari ibendera ry’umutuku

4.Ihangane ntuhugira muri ibyo akora none azabisubira n'ejo.
5.Mu byiza n’ibibi ntabwo Yesu yifuza ko unyura mu mubabaro.

6.Ni impanuka ibintu bizagenda neza icyo nababwira ni uko ihohoterwa rikura.

7.Ese ndacyakenwe kuri we utangiye kwibaza niba uri uw’agaciro kuri we

8.Ubuzima bwanyu bw’imibonano mpuzabitsina buhagaze bute ntabwo ibyo aribyo by’ingirakamaro gusa.

9.Umuryango mugari uzatekereza iki? Uravuga bamwe bigira abo bataribo.

10.Uragerageza kwiyubaka, oya ahubwo wahisemo kubaho nabi.

11.Aracyari muto bizahinduka uko azagenda akura, oya ahubwo nti umuntu utiyubaha.

Mu gusoza yagize ati: ”Bakobwa beza bo mu nsengero murinde imitima yanyu, niba uwo mugiye gushakana atazi Imana umwitondere.”Daniella Atim yagaragaje ko abagore bakwiriye kwikunda kurusha gutekereza ku byo abandi babatekerezaho batandukanye n'abo bashakanyeYabwiye abakobwa batarashaka kwitonda mu guhitamo cyane iyo bigeze ku bagabo batazi ImanaDaniella asigaye abana n'abana 5 yabyaranye na Jose Chameleone muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND