Kigali Universe, inyubako ikomatanije ibikorwa by’imikino yaba iy’intoki n’amaguru n’ibindi by’imyidagaduro, yafunguwe ku mugaragaro mu gikorwa cyitabiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Ku isaha ya saa kumi zishyira saa kumi n'imwe z'uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 ni bwo
amakipe yatangiye kwishyushya, nyuma Umushyshyarugamba aha ikaze abitabiriye
igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Kigali Universe.
Kigali Universe imaze gutwara Miliyari zisaga ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda, ariko ibikorwa byo kuhubaka bigikomeje. Nk'uko byari biteganijwe, ku munsi wa mbere wo kuyifungura, habaye imikino yahuje abanyamakuru n’abakinnyi bakanyujijeho hanaba kandi uwahuje ba rwiyemezamirimo n’ibyamamare mu muziki.
Mu gutangiza iki gikorwa, Coach Gael nyiri Kigali Universe
yashimye abitabiriye bose aboneraho guha umwanya Meya w’Umujyi wa Kigali wari Umushyitsi Mukuru.
Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko
bishimiye ishoramari rya Kigali Universe kuko rijyanye n’icyerekezo cy’uyu
mujyi ndetse kandi kijyanye n’igishushanyo mbonera.
Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukomeza
gushyikira ibikorwa bituma abantu babona ahantu heza ho gukorera siporo.
Coach Gael na Meya Samuel bafatanije gufungura
ku mugaragaro iki cyanya kigizwe n’ibice bitandukanye, ahagenewe imikino y’intoki
iy’amaguru n’ahandi harimo imikino y’abato n’abakuru.
Mbere y'uko hatangira imikino, habanje imbyino z’abasore batandatu bahuriye mu itsinda ryitwa Afrobeat, hakurikiraho umukino warangiye ari ibitego 6 by’abanyamakuru kuri 7 by’abanyabigwi mu mupira w’amaguru.
Undi mukino warangiye ari ibitego 6 by’abahanzi
kuri 12 by’abashoramari, bivuze ko umwanya wa Gatatu uzahatanirwa n’abanyamakuru
bazacakirana n'abahanzi.
Umwanya wa mbere [Final] uzahatanirwa n’abashoramari
bazacakirana n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru. Ni umukino uba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Ku ruhande rw’abahanzi cyangwa se ibyamamare, baserukiwe n’abarimo
Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Kevin Kade, Chriss Eazy, Platini P n’abandi.
Naho ku ruhande rw’abanyabigwi harimo Jimmy Gatete na
Jimmy Mulisa.
TANGA IGITECYEREZO