RFL
Kigali

Blessed Generation yatangiye urugendo rushya yahereye ku ndirimbo “Ndiho” VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/05/2024 17:02
0


Itsinda ry’abaririmbyi rya Blessed Generation rikorera umurimo w’Imana mu itorero rya UCC Niboye, batangiye gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho bahereye ku ndirimbo “Ndiho” nyuma yo gukora izindi nyinshi mu buryo bw’amajwi gusa.



Kuva mu mwaka wa 2007, itsinda ry’abaririmbyi Blessed Generation batangiye kwamamaza ubutumwa bwiza babinyujije mu kuririmba no gutambira Imana mu itorero rya United Church of Christ (UCC) ku itorero rya Niboye.

Nyuma y’uko iri tsinda rikomeje kwaguka mu buryo bw’umwuka n’abantu, Blessed Generation yatangiye gukora indirimbo nyinshi mu buryo bw’amajwi kugira ngo bafashe n’abandi bantu haba abari kure no hafi.

Nyuma yo gusanga amajwi adahagije gusa, Blessed Generation batangiye urugendo rushya rwo gukora izi ndirimbo zo kuramyano guhimbaza Imana mu buryo bw’amajwi n’amashusho bahera ku ndirimbo “Ndiho”.

Mu kiganiro na Inyarwanda, umuyobozi wa Blessed generation yatangaje ko igihe kigeze bagatangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuruta gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa.

Yatangaje kandi ko nta kintu kizabakoma mu nkokora kuko Imana yo kwiringirwa itazigera ibakoza isoni cyangwa ngo ibatenguhe mu rugendo rushya rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana.

Reba amashusho y'indirimbo Ndiho ya Blessed Generation
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND