Franco Kabano Ntarindwa yagarutse ku mpamvu muzituma akunze kuba ari mu bitaramo by’urwenya bizwi nka Gen Z, anakomoza ku musore ubitegura.
Niba ukurikiranira hafi
iby’imyidagaduro cyane cyane ibitaramo byiswe iseka rusange, byange bikunze uzi ko ari akabyiniro na
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Abdallah Utumatwishima
yahaye Gen Z Comedy.
Ibi bitaramo byatangijwe na
Fally Merci bikaba bigaruka kabiri mu kwezi aho abiganjemo abasilimu bajya
kwiyumvira urwenya ruba rwateguwe n'iki kiragano gishya kenshi zibanda ku
nkuru z’ubuzima bwo mu cyaro.
Umwe mu bakunze kugaragara
muri ibi bitaramo akaba ari Franco Kabano, yagarutse ku byishimo aterwa no
kubona aho bimaze kugera kuko yatangiye kubikurikira kuva bigitangira.
Franco yagize ati”Ndanezerwa
kandi na Merci ahantu ari arabizi ko ndi umwe mu bantu baterwa ishema no kubona
yarateye imbere cyane ko muzi ataraba n’umunyarwenya uzwi ariko nzi ko akunda
urwenya.”
Yongeraho ati”Uyu munsi rero
kubona Merci afite abandi banyarwenya cyangwa afasha n’abanyarwanda kunezerwa
inshuro ebyiri mu kwezi, ni isomo ryakabaye kuri buri munyarwanda ko iyo ukoze
ikintu cyiza 'akeza kigura'.”
Uyu mugabo ariko asobanura
ko atari urwenya gusa akunda ahubwo akunda ubuhanzi muri rusange yaba umuziki,
ubugeni, imideli ari nayo abarizwamo cyane.
Atanga urugero rw’uburyo
kugeza ubu iwabo i Gahini inzu imanitsemo ibishushanyo byinshi byakozwe
n’urubyiruko rw’abanyarwanda kandi byose yabyishyuye nubwo benshi bamuhaga
nk’impano.
Yongeraho ko kuba ataragize
umufasha yasabye Imana ngo izamuhe umutima wo gufasha ikindi kandi azi imvune
z’abahanzi bityo bimutera guharanira kubashyigikira.
Ati''Njyewe ntabwo nkunda urwenya
gusa nkunda ubuhanzi muri rusange, umuntu wese aho ava akagera ufite ubuhanzi
muri we, iyo mumenye nkaba hari ubushobozi mfite bwo kumufasha ndabumuha
ntitangiriye itama.
Kubera ko mu buzima bwanjye
ntabwo ntigeze mfashwa, nta muntu wigeze umfasha rero nasabye Imana yo kumpa yo
gutanga ibyo njyewe nimwe.
Nkunda urwenya, nkunda
umuziki, nkunda ubugeni nk'ubu ugeze iwacu i Gahini wakumirwa inzu yose yuzuye
ibishushanyo byakozwe n’abana b’abanyarwanda kandi nta n'imwe ntishyuye.
Ikindi gituma nkunda
ubuhanzi muri rusange ni uko nzi imvune n’ibibazo bahura nabyo.
TANGA IGITECYEREZO