RFL
Kigali

Navuye mu Burundi nje gukora - Rukundo AbdulRahman agaruka ku nzira imwerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2024 15:06
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'Amagaju FC, Rukundo AbdulRahman yemeza ko mu gihe ibiganiro byagenda neza yakwerekeza muri Rayon Sports kuko byose ari akazi.



Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo ubuyobozi bw'ikipe y'Amagaju FC byakiraga abakinnyi n'abayobozi babashimira uko bitwaye muri shampiyona irangiye. Aganira na InyaRwanda, Rukundo AbdulRahman yatangiye avuga uko umwaka we wa mbere mu Rwanda wagenze n'icyo yishimira.

Yagize ati: "Uyu mwaka w'imikino wagenze neza ndashima Imana cyane. Shampiyona y'u Rwanda nasanze ikomeye cyane ibamo abakinnyi bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria Cameroon, Uganda ndetse n'abandi. 

Imana niyo itanga ibintu byose navuga ko ibyo babonye muri uyu mwaka w'imikino ni Imana yabimpaye. Ndashimira cyane abakinnyi dukina ndetse n'abatoza kuko bamfashije kugera kubyo nagezeho."

Rukundo mu mwaka we wa mbere yafashije cya ikipe ya Amagaju bigendanye n'amanota yayihesheje 

Agaruka kuhazaza he niba ashobora gutandukana na Amagaju FC Rukundo yavuze ko byose bishoboka icya mbere ari akazi. Yagize ati: "Ntabwo navuga byinshi ku masezerano yanjye, ikipe izaba inshaka yazavugana n'ubuyobozi bw'ikipe y'Amagaju FC kuko ndi umukinnyi wabo.

Navuye mu Burundi nje gukora, Rayon Sports ni ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda barayizi, iramutse inyifuje ikavugana n'abayobozi banjye nayijyamo nkakora akazi."

Rukundo AbdulRahman ni we mukinnyi wagize uruhare rwinshi rw'ibitego muri iyi shampiyona y'u Rwanda aho yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 9 ivamo ibitego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND