Ikipe ya Amagaju FC yakoze umugoroba w'Amagaju bishimira umwaka mwiza w'imikino yagize muri shampiyona y'u Rwanda, nyuma yo gusoza mu makipe 10 ya mbere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 ni bwo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe, bufatanyije n'ubuyobozi bw'ikipe bateguye umugoroba w'Amagaju aho bishimiraga umwanzuro w'ibyo bagezeho.
Ni umugoroba witabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere
bwari buhagarariwe na Habimana Thadée, umuyobozi wa Amagaju FC, Paul, ndetse
n'abakinnyi, abatoza n'abandi bakozi b'ikipe.
Umuyobozi
w'akarere wungirije, Habimana Thadée avuga ko ikipe y'Amagaju FC yabashimishije
bagombaga kubashimira. Yagize ati: ”Ibi
birori byari biteguye neza twateguye dufatanyije na komite y'ikipe. Twifuzaga
kugira ngo dushimire abantu bose batumye ikipe yacu isoza umwaka imeze neza.
Twifuzaga ko nk'abantu bagiye mu karuhuko bagenda Amagaju FC abari mu mutima.”
Perezida
w'ikipe y'Amagaju FC Paul yavuze ko bishimira umusaruro ikipe yagezeho. Yagize ati: "Iki gikorwa ntabwo ari ubwa mbere kibaye kuko cyahozeho ni igikorwa
cyitwa umugoroba wAmagaju. Iki gikorwa cy'uyu munsi cyari icy'ibyishimo. Umwaka
kujya gutangira twari twihaye kuza mu makipe 8 kandi twabigezeho, twagombaga
rero kwishimira ko intego twihaye twayigezeho."
Niyongira Amars umutoza mukuru w’Amagaju FC, yavuze ko yagize umwaka ukomeye kubera ko aribwo ikipe yari ikizamuka. Yagize ati: ”Ni umwaka w'imikino wari ugoye cyane ikipe nibwo yari ikiva mu cyiciro cya kabiri, abenshi baba bumva ko iyo kipe izahita isubura mu cyiciro cya kabiri.
Twagerageje kubaka ikipe tugendeye kuri
shampiyona yacu dushaka n'abakinnyi bazadufasha. Umwanya wa 8 ntabwo ari wo twari
gusorezaho nibura twari kuza mu myanya 4,5 gusa udukosa twakoze tugomba
kuduhindura bikagenda neza.”
Ikipe
y'Amagaju FC wari umwaka wa mbere yongeye kugaruka mu cyiciro cya, ikaba
yarashoje ku mwanya wa 8 n'amanota 39.
Abakinnyi mbere yo kujya mu biruhuko bahawe impamvu zizabakumbuza Amagaju FC
Umutoza Amars usoje amasezerano mu Amagaju FC yavuze ko mu gihe ikipe yakwifuza ko bagumana yiteguye ibiganiro
Amagaju FC ni imwe mu makipe make ataravuzwemo ibibazo by'amikoro
TANGA IGITECYEREZO