DJ Diddyman uhuza itangazamakuru n’umwuga wo kuvanga umuziki, yagarutse ku ndirimbo nshya ya Annie Mutoniwase areberera inyungu ze mu muziki.
Abari n’abategarugori babakora umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana bakomeje kwiyongera, umwe muri abo akaba ari Mutoniwase Annie ubarizwa
muri Dopedee Entertainment.
Mu kiganiro na inyaRwanda, DJ Diddyman ureberera
inyungu z’uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasobanuye ko ‘Mbiri
Yose’ bisobanuye ‘Icyubahiro ni icye iteka ryose’.
DJ Diddyman yakomeje ashimangira uburyo Imana ikwiriye
icyubahiro kuko ari yo imenya igeno rya buri umwe, avuga ko kugeza ubu bari
gukora iyo bwabaga ngo Annie Mutoniwase abashe gukora ibihangano byinshi kandi
byiza.
Kugeza ubu Dopedee Entertainment ibarizwamo abavanzi b’umuziki
batandukanye ariko Annie Mutoniwase akaba ari muhanzi rukumbi bafitemo.
Gusa DJ Diddyman ari na we uyiyobora ajya anyuzamo
akifashisha abahanzi bagakorana indirimbo nk'iyo aheruka gukorana na Yee Fanta
umucuzi w’umuziki unabihuza n’ubuhanzi.
Annie Mutoniwase amaze gushyira hanze indirimbo eshatu harimo n’iyi nshya hiyongeraho ‘I need you Lord’, Nashimwe.
KANDA HANO UREBE UNUMVA MBIRI YOSE YA ANNIE UMUTONIWASE
Annie Umutoniwase umuhanzikazi ukomeje kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana DJ Diddyman asanzwe ahuza umwuga wo kuvanga umuziki n'itangazamakuru aho akorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru [RBA]
TANGA IGITECYEREZO