RFL
Kigali

DJ Diddyman yatanze ubusobanuro bw'indirimbo nshya ‘Mbiri Yose’ ya Annie Mutoniwase-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/04/2024 19:00
1


DJ Diddyman uhuza itangazamakuru n’umwuga wo kuvanga umuziki, yagarutse ku ndirimbo nshya ya Annie Mutoniwase areberera inyungu ze mu muziki.



Abari n’abategarugori babakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwiyongera, umwe muri abo akaba ari Mutoniwase Annie ubarizwa muri Dopedee Entertainment.

Mu kiganiro na inyaRwanda, DJ Diddyman ureberera inyungu z’uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasobanuye ko ‘Mbiri Yose’ bisobanuye ‘Icyubahiro ni icye iteka ryose’.

DJ Diddyman yakomeje ashimangira uburyo Imana ikwiriye icyubahiro kuko ari yo imenya igeno rya buri umwe, avuga ko kugeza ubu bari gukora iyo bwabaga ngo Annie Mutoniwase abashe gukora ibihangano byinshi kandi byiza.

Kugeza ubu Dopedee Entertainment ibarizwamo abavanzi b’umuziki batandukanye ariko Annie Mutoniwase akaba ari muhanzi rukumbi bafitemo.

Gusa DJ Diddyman ari na we uyiyobora ajya anyuzamo akifashisha abahanzi bagakorana indirimbo nk'iyo aheruka gukorana na Yee Fanta umucuzi w’umuziki unabihuza n’ubuhanzi.

Annie Mutoniwase amaze gushyira hanze indirimbo eshatu harimo n’iyi nshya hiyongeraho ‘I need you Lord’, Nashimwe.

KANDA HANO UREBE UNUMVA MBIRI YOSE YA ANNIE UMUTONIWASE

Annie Umutoniwase umuhanzikazi ukomeje kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana DJ Diddyman asanzwe ahuza umwuga wo kuvanga umuziki n'itangazamakuru aho akorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru [RBA]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cityboy the DJ2 weeks ago
    Ndumufana we ,arko byababyiza aje murwanda tukamubona,aka duha inta view,





Inyarwanda BACKGROUND