Enocky Nizeyimana [Enock] yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima, akaba ari indirimbo yahuriyemo na Janvier na Levis.
Enock yatangiye urugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo akiri muto aho yaririmbaga mu ishuri ryo ku Cyumweru [Sunday School] na Korali y'abana, icyo gihe yari afite nk’imyaka 7.
Mu mwaka wa 2019 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, yatangiye kwiga gucuranga piano na guitar, aza kugira ihishurwa ryo gutangira kwandika indirimbo ya mbere yise "Amamaza".
Bidatinze yatangiye kwandikira abandi bahanzi indirimbo, muri Werurwe 2024 akaba ari bwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yakiriwe neza.
Kuri ubu yamaze gukora indi yise "Imvura y’Imigisha" ikaba ikubiyemo ubutumwa bwomora. Yatangaje ko yiteguye gukomeza gukora ibikorwa byinshi by’umuziki kandi byiza kuko ari cyo yahamagariwe.
Ashimira abamufasha umunsi ku wundi nubwo atarabona abajyanama mu buryo buhoraho. Avuga ko inkuru y’indirimbo, "Imvura y’imigisha" yihariye.
Ayisobanura agira ati: ”Yaje ndimo kwicurangira ‘guitar’ ntekereza ku buntu bw'Imana, nibuka ahantu Imana yankuye n'aho ingejeje, amagambo aza gutyo.”
Yongeraho ati: ”Ni bwo navuze ngo azakandakanda imitima y'abihebye baziyunga mu bamenywe, mpereza Imana isezerano ryo kuzatera intambwe aho ikuye kuko nta kindi nayitura kitari ukuyiha wese.”
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'IMVURA Y'IMIGISHA'
TANGA IGITECYEREZO