RFL
Kigali

Diddy ugeramiwe yasabye gukurirwaho ikirego cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/04/2024 16:35
0


Umuraperi w'icyamamare akaba n'umuherwe,P Diddy uri mu bihe bitoroshye, yasabye urukiko rukuru rwa New York gutesha agaciro ikirego cy'umukobwa uherutse kumushinja ko yamufashe ku ngufu mu 1991.



Sean Combs umuraperi w'umushoramari uzwi ku mazina menshi nka Puff Daddy, P.Diddy, Puffy, Brother Love, bitewe n'uburyo yagiye ayahindura mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo umaze iminsi ari mu bibazo by'imanza esheshatu(6) zimushinja gufata ku ngufu abakobwa no kubacuruza, ibiyobyabwenge no gutunga imbunda mu buryo butemewe.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo abahagarariye Diddy mu mategeko basabye urukiko rukuru rwa New York ko rwatesha agaciro ikirego cy'umugore witwa Joi Dickerson-Neal uherutse kumurega ko kera mu 1991afite imyaka 16 yamufashe ku ngufu amaze kumusindisha.

Ababuranira Diddy bavuze ko Joi Dickerson ibyo arega ari ibinyoma ndetse ko n'amafoto  yerekanye yahuje urugwiro n'uyu muraperi ko yafashe ubwo bombi bari gufata amashusho y'indirimbo ye kandi ko nyuma y'ifatwa ry'aya mashusho batigeze bongera kubonana.

Diddy yasabye urukiko gukurirwaho ikirego cyo gufata ku ngufu uwitwa Joi Dickerson uherutse kumurega

Bavuze ko ibijyanye n'imyaka Diddy atari kubimenya ko Dickerson atarageza imyaka y'ubukure kuko atariwe wari ushinzwe kuzana abakobwa bajya mu mashusho ye. Bongeyeho ko impamvu uyu mugore yategereje kurega Diddy nyuma y'imyaka 33 bibaye ko aribyo gushidikanyaho kandi ko akurikiye amafaranga.

Ibi Diddy w'imyaka 54 abisabye nyuma y'uko hashize ibyumweru bitatu abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu (Homeland Security) basatse inzu ze ebyiri, imwe iherereye i Los Angeles n'indi yo mu mujyi wa Miami.

Hashize iminsi mike abashinzwe umutekano basatse amazu 2 ya Diddy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND