Hailie Jade umukobwa w'umuraperi w'icyamamare Eminem, akaba n'umuhererezi we yamaze gukora ubukwe n'umukunzi we Evan McClintock.
Umuraperi w'icyamamare Marshall Mathers II uzwi cyane ku izina rya Eminem mu muziki, ari mu byishimo ku bw'umukobwa we Hailie Jade Mathers wasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Evan McClintock nyuma y'imyaka 6 bari mu munyenga w'urukundo.
Ubukwe bwa Hailie Jade na Evan McClintock bwabereye mu gace ka Battle Creek mu nzu izwiho kuberamo ibirori by'abasitari yitwa Greencrest Manor. Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu bacye kuko batumiye imiryango yabo gusa n'inshuti za hafi ndetse TMZ yatangaje ko ubu bukwe bwari ibanga rikomeye uretse kuri bacye b'ingenzi batumiwe.
Umukobwa wa Eminem, Hailie Jade yakoze ubukwe
Hailie Jade na Evan McClintock basezeranye kubana akaramata
Hailie Jade umuhererezi wa Eminem w'imyaka 28 yasangije abamukurikira amafoto y'ubukwe bwe na Evan McClictock, agaragaza ko yishimiye kuba yavuye ku 'mukunzi' agahinduka 'umugore we'. Yerekanye kandi amashusho abyinana na Se ku bukwe bwe amushimira kuba yaramubaye hafi kuva yatangira urugendo rw'urukundo na Evan.
Byari ibyishimo ubwo Eminem yabyinishaga umukobwa we washyingiwe
Eminem w'imyaka 51 ukunze kwiyita imana y'injyana ya Rap (Rap God) yari yabukereye mu koti ry'umukara n'ishati y'umweru, by'umwihariko yari yakuyemo ingofero mu gihe ubusanzwe bigoye kumubona atambaye ingofero.
Uyu muraperi kandi ntiyigeze akuramo amarineti y'umukara yari yambaye, bituma benshi batekereza ko yangaga ko afotorwa ari kurira kubera amarangamutima yatewe n'umukobwa we warushinze.
Jade niwe mukobwa w'umuhererezi w'umuraperi Eminem
Evan McClintock wabaye umukwe wa Eminem yari amaze imyaka 6 akundana n'umukobwa we
Ni uku Hailie Jade na Evan McClintock bavuye ahabereye ubukwe bwabo
Muri Kamena ya 2023 Eminem nabwo yari yashyingije umukobwa we w'imfura Alaina Scott Mathers, bivuga ko kuri ubu amaze gushyingiza abakobwa be bose ari nabo bana babiri afite. Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo inshuti za hafi ya Eminem zirimo Dr.Dre, 50 Cent, Fred Wreck hamwe na Jimmy Lovine.
Abarimo Fred Wreck, Lovine na 50 Cent bitabiriye ubukwe bw'umukobwa wa Eminem
TANGA IGITECYEREZO