RFL
Kigali

Nkore iki? Iyo dukora imibonano mpuzabitsina ankubita ku kibuno ngo yabibonye mu bazungu

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/04/2024 14:24
1


Umukobwa yagishije inama nyuma yo gutangaza ko igihe aryamanye n’umukunzi we amukubita inshyi zo ku kibuno ndetse akamubabaza, akaba yaramusobanuriye ko yabikopeye mu bazungu agamije kumusaza mu buriri.



Umukobwa w’imyaka 25 yagarutse ku buzima bw’urukundo ari gucamo ariko avuga ko umusore bakundana yaje guhinduka nyuma yo kwerekeza mu bihugu bya kure byiganjemo abazungu.

Yagiye bakundana, ndetse bakomeza gukundana ariko agarutse agarukana imico yagiye itungura umukobwa rimwe na rimwe akumva yamureka akamusezerera mu rukumdo.

Imwe mu mico yadukanye mishya ku mukobwa ifite aho ihuriye n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko uburyo bayikoragamo bwahindutse. Aba bombi bateganya kubana mu minsi mike nk'uko umukobwa abitangaza, ariko avuga ko kuva umusore yagaruka avuye mu bihugu by’amahanga, amukubita igihe batera akabariro.

Rimwe uyu mukobwa yaramwicaje nyuma yo gusanga ku kibuno hasa n’ahatukuye kubera gukubitwa ndetse anababara. Amubaza impamvu amukubita. Uyu musore umukunda byo gupfa yaramusetse cyane amubwira ko atari yaba umusirimu.

Yamusobanuriye ko ari uburyo bwiza abazungu bakoresha kugirango iki gikorwa kibaryohere bombi ndetse umugore akabishaka cyane ku buryo bose bahuza umutima. Ibi byatumye umukobwa amwibutsa ko na mbere bari bishimye bombi mu buriri, ariko umusore avuga ko yaje kumenya ibanga.

Uyu mukobwa aragisha inama avuga ko arembejwe no gukubitwa kandi agakubitwa n’umusore akunda, yitwaje imico yakuye mu mahanga, akirengagiza ububabare bwe.

Uyu musore w’igitangaza rimwe amusezeranira ko yabihagaritse, ariko igihe umukobwa yumva ntakibazo cyongera kuvuka akabona arakubiswe, bikaba byanatuma atakaza ubushake  muri iki gikorwa gikorwa.


Ati “ Ndamukunda kandi tumaranye igihe. Mbere yo kujya mu bazungu twari tumeranye neza ariko kuva yaza yaje yarahindutse mu buryo butandukanye ariko bigeze mu buriri biba ibindi kuko igihe cyose duhuye ndakubitwa inshyi zo ku kibuno. Mungire inama y’icyo nakora.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru1 week ago
    Uyo mukobwa amenyeko uyo musor yaryaman nabo bazung





Inyarwanda BACKGROUND