RFL
Kigali

Bisama basandaye! Ibyo umusore akwiye guhisha igihe arambagiza

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/05/2024 11:53
0


Igihe cyo kurambagiza cyangwa kureshya bamwe bita gutereta gitambuka abahanga mu gihe bamwe baterwa indobo binyuze mu magambo ataratekerejweho.



Umugore witwa Muniba Mazari ukomoka muri  Pakistan yigeze asobanura amagambo nk'intwaro yasenya nyirayo mu gahe gato cyangwa ikamuha ishusho y'umunyembaraga.

Ati" Nizerera mu mbaraga z'amagambo! Abantu benshi bavuga mbere yo gutekereza, ariko nzi neza agaciro k'amagambo".

Akomeza ati" Amagambo ashobora kugusenya, ashobora kukomora umutima n'ubugingo, cyangwa akakwangiza by'iteka".

Dore ibintu buri musore akwiye kwirinda kuvuga igihe atereta umukobwa yifuza kugira umigore.

1. Kuvuga nabi imiterere ye

Urukundo ruratungurana mu buryo wakwisanga ukunda umuntu utujuje ibyo wifuzaga mu nzozi zawe. Kuba wakunda uwo mukobwa kandi hari ibyo ukunda atujuje ntibimureba cyangwa ngo abiryozwe binyuze mu kubimuganirizaho.

Bamwe mu basore bareka kubwira abakobwa ko hari ibyo batujuje bakunda ahubwo bagasebya ibyo bafite. Abandi bati"Sinkunda umukobwa ubyibushye cyane nk'uko umeze, cyangwa useka cyane nk'uko useka".

Urugero ushobora kuba ukunda umukobwa muremure nyamara ukaza guhuza n'umugufi ariko ukajya umubwira ngo ubugufi bwe ntubukunda.

Iki kiri mu byatuma umukobwa akwanga ku ikubitiro kuko nta mukobwa cyangwa umugore ushimishwa no kwitwa mubi cyangwa akabwirwa inenge ze.

Igihe wakunze uwo umeze utyo, iga kubana n'imiterereye cyangwa umureke ushake uwo muhuje, kuko hari bamwe bashobora kuba bifuza uko ateye.

2. Ubwoba

Bamwe mu basore bareba agaciro k'abakobwa batereta babihuza n'uko bahagaze bakagira ubwoba ko bashobora kuzabatakaza babanye, ku bw'imyumvire yabase bamwe ivuga ko nta mukobwa wakunda umusore ukennye.

Si byiza kwigereranya n'abandi batunze ibya mirenge bikagutera ubwoba ko uwo utereta utamukwiye cyangwa azaguta nabona abo yifuza ndetse ukabimubwira.

Bamwe baganiriza aba bakobwa bati" Sintunze nka Petero ariko sinananirwa kukwitaho no kugukunda n'umbera umugore.

Uyu musore utereta akwiye kurambagiza ndetse akamenya ko hatubaka ubutunzi gusa, kandi ko ubutunzi buzanwa no gukora. Umukobwa akibona ubwoba bw'umusore ahita amubona nk'utazashobora no kwita ku rugo.

3. Gutanga amategeko y'urugo

Bamwe bakunda abakobwa bagatangira no kubabwira uko bagomba kwitwara nibabana bitsa no ku cyubahiro.

Umukobwa wese uzi ubwenge azi neza ko kubaha umugabo bazabana ari inshingano ahuriyeho n'abandi. Gusa icyubahiro ntibacyihingamo, ahubwo kijya ku muntu wiyubaha.

Kwiyubaha k'umugabo bituma yakira icyubahiro niyo atagisaba. Nubwo abagore basabwa kubaha abagabo cyangwa abasore bakundana nabo ariko nabo ntibakwiye gusuzugurwa.

Ni byinshi umusore yavuga ahubutse bikamutera gutaka amahirwe yo kwegukana umukobwa harimo n'ibivuzwe haruguru, gusa ni byiza kwitondera amagambo n'iyo yaba anyujijwe mu rwenya, kuko igitsina gore gisigara kibitekerezaho mu buryo bwimbitse.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND