Abantu benshi bahura n'umubabaro mu rukundo mu buryo bubabaza benshi babazengurutse bababona, ariko bikaba nk'igitangaza kuguma muri urwo rukundo.
Urukundo rubabaza [Toxic Relationship] ni urukundo rubuza umuntu amahoro, aho umwe mu bakundana cyangwa abashakanye ashobora kubabaza undi nkana. Uru rukundo rero rutangaje bamwe banga kuruvamo batitaye ku bibazo baruboneramo, bigatera benshi kwibaza impamvu umuntu muzima yagumana n'umuntu umuhohotera, mu gihe abandi bakeka ko yaba yararozwe.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru cya Onelove ivuga ko aba bantu bakunze gutsimbarara mu rukundo rumeze gutya bitewe nuko baba barakunze by'ukuri, bagakunda abantu badashobotse, gusa bagahorana icyizere ko wenda igihe kizagera bagahinduka mu ishusho babashakamo nyamara ngo biragoye guhindura umuntu ukuze.
Mu gihe bamwe bemeza ko imibonano mpuzabitsina ihuza abantu ikongera n'urukundo hagati y'abakundana, bitangazwa ko isano iremwa hagati y'aba bantu ikomeye ku buryo gutandukana kwabo bigorana cyane.
Bivugwa ko kuryamana by'akamenyero hagati y'abakundana bishobora gutera umwe kunyurwa mu buryo budasanzwe, bigatuma yumva yafatwa nabi mu rukundo aho gutakaza umwunganizi we umushimisha mu buriri.
Dore izindi mpamvu zashinzweho agati:
1. Gutakaza icyizere
Umuntu watotejwe cyane yangirika mu ntekerezo aho yumva ko ntacyo amaze bitewe no gufatwa nabi, akumva ko niyo yareka uwo muntu nta wundi yabona muzima umushimisha agahitamo kumva yapfira aho.
2. Imbabazi za nyirarureshwa
Gusaba imbabazi wikiza umukunzi wawe wababaje, bituma yiremamo icyizere ko ugiye guhinduka ndetse ko wasobanukiwe neza uburemere bw'imyitwarire yawe mibi.
3. Gutinya amagambo
Abantu benshi biganjemo abakomoka ku mugabane wa Afurika bemera neza ko gusenya urugo cyane cyane ku bashakanye byangiza isura y'umuryango, ndetse ukitwa ikigwari mu bandi.
Amagambo ya benshi avugwa nyuma y'uko umuntu avuye mu rukundo cyangwa asenye, atera benshi ihungabana ndetse bakavuga ibyo bashaka kuko nta kuri kwabyo bazi, bigatuma bamwe batinya kugirwa igitaramo muri rubanda bagahitamo gufatwa nabi.
4. Abana
Abantu bakundanye bakagera aho babyarana biragoye ko bapfa gutandukana byoroshye, ku bwo kunezeza abana.
Abantu beshi barwanira mu cyumba bakaza mu ruganiriro baseka kugirango bagaragaze imbere y'abana ko babanye neza birinda kubahungabanya.
Abana bari mu mpamvu zikomeye zituma umwe mu bashakanye ashobora kwihambira ku mubano ugoye arengera ibyishimo n'ahazaza habo.
Nk'uko bitangazwa ndetse hagendewe ku nama zatanzwe n'abaganga batandukanye, bivugwa ko abantu benshi bapfira muri uru rukundo biturutse ku ndwara rwabakururiye zirimo Stroke, agahinda gakabije, indwara z'umutima n'izindi.
Uretse indwara benshi baricana kubera amakimbirane bagiranye, umwe agatakaza ubumuntu akica mugenzi we.
Bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo rugoye basabwa guhuza ibiganiro bagakemura amakimbirane yabo , ndetse bakaganirizwa n'abahanga mu by'imitekerereze ya muntu , abo binaniye bakigishwa uburyo bahunga uyu mubano. Gusa bagashishikarizwa kwikunda kuko byabafasha gufata umwanzuro.
TANGA IGITECYEREZO