Franco Kabano umaze gushinga imizi mu ruganda rw’imideli cyane mu kuyimurika, yagarutse kuri mugenzi we Moses Turahirwa muri iy’iminsi uri kwitwara mu buryo abantu batavugaho rumwe.
Niba ukoresha urubuga rwa X nta kuntu waba ucikwa n’amakuru
aba acicikana kuri Moses Turahirwa no kuri Instagram nubwo biba bidashyushye
cyane.
Ikintu gikunze kugarukwaho akaba ari ukuntu avuga ibintu
rimwe na rimwe mu buryo abantu benshi batamenyereye ubundi muriyi minsi avuga
ko ari umukobwa.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Franco Kabano, yagarutse
kuri Moses, avuga ko ari we wamwinjije mu ruganda rw’imideli ayimurika ariko bidatinze
akaza gutangira no kuyitunganya.
Moses kuva mu ntangiriro ngo yari afite inyota yo gukora
ibintu bidasanzwe mu mboni za Kabano, Moses ageze kure ati”Urwego rero agezeho
ntabwo ari urwa buri wese.”
Akomoza ku ngingo yo kuba Moses akora ibintu yize yagize
ati”Iyo umuntu ari mu bikorwa bye ukabona hari ukuntu ari kubikora wowe utabyumva
wirinda kumucira urubanza cyangwa kubibona nkaho ari bibi.”
Iyi ngingo yayishimangiye agira ati”Ibyo wifuza mu muntu
ntabwo bivuze ko aribyo agomba kuguha kuko ibyo ngibyo ni wowe ubitekereza na
we uri ku isoko ufite inyota yo gutera imbere afite ibindi akora n'ibyo
atekereza.”
Kabano asanga mu gihe cyose ntawe Moses Turahirwa abangamiye
icyo abantu bafite gukora ari ukumushyigikira kuko kugeza ubu hari benshi
atunze.
Agaruka ku buryo atangamo akazi, Kabano yavuze ko Moses
afite abakozi bahoraho barenga 30, akagira abamurika imideli yifashisha kandi
yishura neza yaba ku gihe n’ingano yayo abaha.
Kabano ati”Reba Moses nka Moshions reba umwana ukodesha
iriya nzu buri munsi, afite abandi bakozi bahoraho barenga mirongo itatu, afite
abandi bantu akorana nabo mu cyaro.”
Abifuza ko yakumirwa yabagarutseho agira ati”Nuca uruhanga rwa Moses abo bantu uzajya kubatunga.”
Aboneraho kwibutsa abantu kujya
barebebera abandi ku mumaro bafite kurenza gushaka izindi mpamvu rimwe na rimwe
zidashinga.
TANGA IGITECYEREZO