RFL
Kigali

Yavuze imikoranire ya Kinshaka na FDLR! Opozisiyo yamaganye ibyo ubutabera bushaka gukorera Cardinal Ambongo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/04/2024 10:38
0


Nyuma y'uko ubushinjacyaha muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo butangaje ko Cardinal Fildolin Ambongo agomba gukorerwa dosiye ku byaha byo kugumura bubanda no guca intege abasirikare bari ku rugamba abarimo Abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bamaganye icyo cyemezo.



Abaturage barimo abanyapolitiki batavuga rumwe  na Leta ya Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaganye ubutabera bw' Igihugu cyabo  bushaka gukurikirana Cardinal Fridolin Ambongo Besungu,Umwepisikopi wa Kinshasa akaba n’umuyobozi  w’inama y’abepiskopi Gatolika muri  Afurika na Madagascar.

Ku wa Gatandatu, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangira  gukurikirana dosiye ya Cardinal Fildolin  Ambongo.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo gukwiza ibihuha  no kugumura rubanda ,anamushinja kuvuga amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba.

Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano muke  i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo bakiriye mu buryo butandukanye ingingo y’uriya mushinjacyaha isaba ko Cardinal Ambongo, umwe mu bantu bavuga rikijyana muri Congo akurikiranwa n’ubucamanza.

Dr Denis Mukwege wiyamamarije kuyobora  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora aheruka, yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva ibyo avuga ko ari ikimenyetso “cyo guhindura igikoresho ubucamanza n’igikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu budashoboye kuyobora igihugu no kugarura umutekano”.


Yongeraho ko ibyavuzwe na Cardinal Ambongo ari “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’Itegeko Nshinga, yongeraho ati: Turasaba abategetsi ba Congo guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku bandi bose banenga ubutegetsi."

Roddy Nzem Asem ati: “Kuki ubwo bucamanza budakurikirana abajura bambaye karuvati?... Kuki bareba gusa agatwe k’uvugira inyungu za rubanda? Tuvuze hoya kandi hoya ku [gukurikirana] Cardinal Fridolin Ambango.”

Martin Fayulu, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, yatangaje ko gushaka kugeza mu bucamanza Cardinal Ambongo ari igitonyanga ku mazi yuzuye ivaze gituma aseseka, yongeraho ati “Ibyo Cardinal avuga…bisangiwe kandi byemerwa na benshi mu banyecongo.

Fayulu asaba abanyecongo kwitegura gutsinda icyo gikorwa kigamije gucecekesha abantu bose no gukomeza igitugu kiriho.

Inyandiko y’umushinjacyaha yo ku wa Gatandatu isaba ko Cardinal Ambongo yakurikiranwa yakurikiye amagambo ya Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, yavuze ku wa Mbere ushize ko amabagambo ya Cardinal Ambongo avuga ko  Leta iha intwaro Wazalendo na FDLR arimo “gukabya”.

Muyaya yagize ati'' Cardinal agomba kwitonda cyane kuko arasubiramo neza neza amagambo y’abanzi bacu, amagambo ya Leta y’u Rwanda, kandi bishobora guteza benshi kwibaza niba ashyigikiye abaturwanya.

Cardinal Ambongo ntacyo aravuga ku nyandiko z’ubucamanza zisaba ko akurikiranwa, gusa mbere mu kiganiro yagiranye na Télévision Catholique Francophone yavuze ko Kiliziya Gatolika, Cardinal na Yezu Kristu bose bagira uruhande babogamiraho.

Yagize ati: “Abanyapolitiki bakwishimiye kubona Kiliziya Gatolika cyangwa na Cardinal wa Congo bahisemo kutagira uruhande abogamiraho imbere y’ibikorwa byabo, ariko bigenze bityo Kiliziya yaba yabogamiye ku ruhande rw’umunyembaraga aho kuba urw’umuto kandi buri gihe ijambo ryacu, uruhande dufashe, bibangamira abateza akababaro rubanda.”

Ivomo: BBCnews 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND