RFL
Kigali

Umukobwa wa Brad Pitt na Angelina Jolie yabasabye kwiyunga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/04/2024 16:52
0


Nyuma y'imyaka itandatu (6) ibyamamare muri Sinema, Brad Pitt na Angelina Jolie badandukanye bakajya mu ntambara ya gatanya, umukobwa wabo w'imfura witwa Shiloh-Jolie Pitt, yabasabye ko bahagarika gatanya bakiyunga kuko yizera ko bagikundana.



Imwe muri couples zayoboye Isi y'imyidagaduro mpuzamahanga ni Brad Pitt na Angelina Jolie bari barahawe n'akazina ka 'Brangelina' bitewe n'inkuru yabo y'urukundo yatangiye mu 2004 bakundana, maze mu 2014 bakaza gusezerana kubana akaramata kugeza mu 2019 ibyari urukundo bibyaye amahari bagatandukana.

Kuva ubwo mu 2019 ntabwo barahana gatanya dore ko bagisiragira mu nkiko aho umwe aba arega undi ikintu gishya bigasubiza inyuma irangira rya gatanya yabo, ku buryo Time Magazine iherutse gutangaza ko gatanya ya Brad Pitt na Angelina Jolie izashyirwa mu mateka nk'imwe muri gatanya zatinze muri Hollywood ndetse zirambiranye.

'Couple' ya Brad Pitt na Angeline Jolie yaciye ibintu kuva mu 2004 kugeza mu 2019

Nubwo abantu bakunze kwinubira gatanya ya Pitt na Jolie ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore uri mu bakomeye banakize muri Amerika, yitangarije ko n'umwana wabo w'imfura ari mu barambiwe gatanya yabo ndetse ko yabibabwiye akanabasaba ikintu gikomeye batari biteze.

Ubwo Angelina Jolie yaganiraga n'ikinyamakuri Vogue Magazine, yabajijwe uburyo abana be batandatu (6) bakira amakuru avugwa kuri gatanya yabo, maze asubiza ati:"Munyizere nimbabwira ko nabo bamaze kurambirwa gatanya yacu. Shiloh we aherutse kubitubwira biradutungura''.

Umukobwa wa Pitt na Jolie witwa Shiloh yabasabye kwiyunga

Angelina Jolie yagize ati: ''Haburaga iminsi mike ngo yizihize isabukuru y'imyaka 18, twashakaga kumubaza impano yifuza ngo dutangire kuyishaka ariko ubwo twayimubazaga yatubwiye ko impano ashaka ari uko njye na Brad twiyunga. Yatubwiye ko ikintu ashaka kurusha ikindi ari uko twahagarika gatanya yacu''.

Shiloh yasabye ababyeyi be ko bamuha impano yo guhagarika gatanya bagasubirana

Uyu mukinnyi wa filime yakomeje agira ati: ''Urumva byaradutunguye kumva imfura yacu idusaba kwiyunga, icyadutangaje ni uko yatubwiye ko mu mutima we yizera ko tugikundana ariyo mpamvu tutarasinya gatanya. Ibyo yadusabye biragoye ariyo mpamvu twamubwiye ko bidashoboka ahubwo ko yatangira kwakira ko tutazasubirana kuko byanyeretse ko we atarakira ko ababyeyi be batanye''.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND