Chriss Eazy wakiranwe ibyishimo bikomeye akaririmbana ijambo ku rindi n’ibihumbi byari biteraniye kuri Kigali Pele Stadium, agize icyo avuga kuri mugenzi we Bruce Melodie utabashije kuhataramira mu gihe yari yitezwe na benshi.
Byari ibirori bibereye amaso byitabiwe n’abafana benshi
ba APR FC na bake b’Amagaju byahuraga nubwo igikombe cyari cyararangije kubona
nyiracyo.
Ibirango bya Primus byari hose nk’umuterankunga mukuru, Band ya APR FC iriyerekana, abakaraza bo ku Nyundo n'ababyinnyi kuko byari ibirori byo gusoza.
Chriss Eazy akaba ari mu basusurukije abitabiye ibi birori mu ndirimbo ze zitandukanye.
Nyuma yo gutaramira abitabiriye ibirori by’iyi kipe ahorana ku mutima,mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba Bruce Melodie ku munota wa nyuma atabashije kuboneka.
Chriss Eazy abisobanura agira ati”Mu muziki habamo ibintu
byinshi abantu batamenya.”
Yongeraho ati”Ku mpande zombi haba habayeho impamvu
runaka kandi yumvikana twese rero aba ari umuziki ariko aba ari n’akazi.”
Mbega yumvikanisha ko ntawagira uwo atera ibuye kuko buri
umwe aba ari mu kazi ke.
Yavuze kandi ko yishimira kuba byibuze ababarizwa mu
mupira w’amaguru batangiye gutekereza ku buryo wahuzwa n’umuziki.
Ageze ku buryo abafana bamwakiriye, avuga ko bimutera
ubwoba bwiza.
Avuga ko urukundo bamwereka ruhora rumusunikira gushaka gukora ibyiza kurushaho kuko aba yumva ariwo mwenda abafitiye.
TANGA IGITECYEREZO