Umusobanuzi, umushoramari ubihuza no kuba umujyanama w’abahanzi, Junior Giti yagarutse ku ngingo irebana n’umuziki wifuzwa n'aho iterambere ryawo rigeze mu Rwanda, agaragaza ko hakirimo urugendo.Ashimangira ko mu Rwanda nta muhanzi uhari ukora Live.
Ku wa 12 Gicurasi 2024, Junior Giti ari mu baherekeje Chriss
Eazy wataramiye kuri Kigali Pele Stadium, avuga ko ibyo bari bateguye byagenze
neza anashimira abatekereje gukorana nabo.
Mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba bakoze ‘Playback’ kandi abahanzi benshi basigaye bakora ‘Live’ muri iki gihe mu Rwanda.Ibi yabiteye utwatsi agira ati”Uyu munsi mu Rwanda nta muhanzi n'umwe urakora ‘live’ abandi bantu bazikora baba bafite ibikoresho byose by’umuziki.”
Akomeza agira ati”Bacurangira ku rubyiniro ukumva ko
nyine niya ‘beat’ usanzwe wumva ntaho twebwe iyo baje bagiye gucurangira
umuhanzi baba bafite ibikoresho bine byonyine.”
Yongeraho ati”Niyo mpamvu umuntu ugiye ku rubyiniro
aducurangira indirimbo wumva yari Afrobeat akayiducurangira wumva ari Reggae
nuko dukennye ibikoresho.”
Atanga urugero uko bikorwa mu bihugu byateye imbere mu muziki ati”Abantu bo hanze bakora ‘live’ iriho abacuranzi 16 kugira ngo kakantu gato kari mu ndirimbo wongere ukumve bagacuranga ku rubyiniro.”
Mu Rwanda avuga ko ibyo bitaragerwaho kuko biba bihenze n’ibikoresho bikiri
bike agaragaza nk’ukuntu Boyz II Men bataramira mu Rwanda byasabye ko hari
ibintu bitumizwa hanze igitaraganya.
Agaruka kuri Kendrick Lamar ati”Kendrick Lamar aza yazanye abantu 15 baje mu ndege bonyine bari bumucurangire.”
Mu gihe avuga ko
bigoye kubona umuhanzi ufite itsinda rirengeje abantu 5.
TANGA IGITECYEREZO