Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yafashe umwanya azirikana ababyeyi bibarutse mu muryango barimo n'abo mu rungano rwe.
Nishimwe Naomie yagaragaje ishema aterwa n’ababyeyi bari
mu muryango wabo.
Uyu mukobwa yagize ati”Ku babyeyi bose bari mu muryango
wacu.”
Akomeza abashimira urukundo babereka, imbaraga bagaragaza
n’ibitambo batamba ku bw’umuryango.
Nishimwe Naomie agaragaza ko abo aribo rufatiro rw’umuryango wabo kandi ko batewe ishimwe n'ibyo bakora byose.Ubundi abifuriza umunsi mwiza wa nyina w’umuntu.
Ubu butumwa kandi yabuhekesheje amafoto arimo abavandimwe
be yaba abibarutse n’abakiri ingaragu.
Umwe muri abo ni Brenda we wafashe umwanya wihariye
akavuga ibigwi nyina wabibarutse amushimira kandi ko amukunda.
Miss Nishimwe Naomie uyu mwaka na we biteganijwe ko
azasoza 2024 yarashinze urugo.
Aho biteganijwe ko mu Kuboza azasezerana na Michael
Tesfay wamaze kumwambika impeta no gufata irembo.
TANGA IGITECYEREZO