Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium
habereye umukino wa nyuma wa Shampiyona.
Uyu mukino wa APR FC n'Amagaju warangiye ari kimwe ku
kindi.
Ibi byatumye APR isoza nta mukino n'umwe intsinzwe, inashyikirizwa igikombe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo
z’u Rwanda.
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye Chriss Eazy
abifashijwemo DJ Toxxyk yasusurukije abitabiye uyu mukino, bamweretse
urukundo rwo hejuru.
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu musore yavuze ko yishimiye
uburyo abo mu mikino byumwihariko uw’umupira w’amaguru barabatekereje, avuga
icyo abona bisobanuye.
Mu buryo bwe yagize ati "Ni ibintu byo kwishimira cyane
kandi navuga ngo umuziki nyarwanda uri kugendana na byose dufite mu Rwanda uko
igihugu cyacu gitera imbere na wo uri kujya mbere."
Yikije ku kuba ari umukunzi w'akadasohoka wa APR FC ati "APR
ni umuntu wanjye cyane birenze kabisa, ngiye kuvuga ibintu by’umupira naba ngize
cyane kubera umuziki warantwaye ariko buriya iyo ndi ahantu nitonze mbameze
gutya."
Minisitiri w'Ingabo, Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka bashyikirijwe igikombe
Chriss Eazy yaserutse gitore mu birori bya APR FC yegukanye Shampiyona ku nshuro ya 22



