Umuramyi Meddy yatomoye umugore we karahava

Imyidagaduro - 13/05/2024 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi Meddy yatomoye umugore we karahava

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yateye imitoma umugore we Mimi Mehfira wamubyariye imfura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, ni bwo Meddy yazindutse abwira amagambo meza umugore we Mimi, amushimira ku bwo kumubera umugore mwiza n'umubyeyi mwiza w'imfura yabo Myla Ngabo uherutse kuzuza imyaka 2 y'amavuko.

Yifashishije indirimbo yamuhimbiye ku bukwe bwabo, Meddy yashyize amashusho ye n'umugore we ndetse n'umukobwa wabo ku rubuga rwa Instagram, maze ayaherekesha amagambo yuje urukundo.

Ahereye kuri amwe mu magambo akubiye mu ndirimbo yise 'My Vow' avuga ngo 'My woman My Priority,' Meddy yagize ati: "Warakoze guhindura iyi nzu urugo rwacu. Warakoze kumbera umugore utangaje n'inshuti y'akadasohoka. 

"Ndagushimira ku bwo kuba umubyeyi mwiza ku gikomangomakazi cyacu. Warakoze kutubera umucungamari mwiza no gutuma urugo rwacu ruhorana isuku. Icy'ingenzi cyane, warakoze kuba umugore w'Imana. Nkukunda by'iteka mwamikazi wanjye."

Aya magambo ayavuze nyuma y'igihe gito yinjiye byeruye mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'ivugabutumwa, aho yatangaje ko uyu mwaka ugomba kurangira azanye abantu babarirwa mu mamiliyoni kuri Kristo.

Meddy na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia barushinze muri Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru muri Kanama 2017. Ku ya 22 Werurwe 2022, ni bwo bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise Myla Ngabo.


Meddy yazindutse atera imitoma umugore we Mimi


Meddy yashimiye Mimi wemeye kumubera umugore ukwiye n'umubyeyi mwiza w'umwana we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...