RFL
Kigali

Miss Supranational Andrea Aguilera yizihije isabukuru y’imyaka 23 y'amavuko - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/04/2024 20:24
0


Mu gihe hasigaye igihe gito ngo atange ikamba ku mukobwa uzamusimbura, Miss Supranational 2023, Andrea Aguilera ari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 23.



Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera wambaye ikamba ry’ubwiza rya Miss Supranational 2023, yujuje imyaka 23 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2024, akorerwa ibirori by’agatangaza, ndetse inshuti n’abavandimwe bamwifuriza ibyiza gusa mu buzima.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu munyamideli ukomeye muri Ecuador yashyizeho amafoto agaragaza uko isabukuru ye yagenze, atangaza ko yujuje imyaka 23.

Abakuriye iri rushanwa babinyujije kuri Instagram, bifurije uyu mukobwa isabukuru nziza mu butumwa bugira buti: “Ku mukobwa wacu udasanzwe kandi ufite umutima wa zahabu, tukwifurije isabukuru nziza y’imyaka 23 kandi turagukunda cyane.”

Tariki 14 Nyakanga 2023, nibwo habaye irushanwa rya Miss Supranational ryabereye kuri Strzelecki Park Amphitheater muri Pologne, aho ryabaga ku nshuro ya 14.

Ibi birori by’ishiraniro, byasize Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera ariwe wicaye ku ntebe ya Miss Supranational 2023. Aguilera yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Ecuador ndetse n’umunya-Amerika y’Epfo wa kabiri wegukanye iri kamba, nyuma ya Stephanía Stegman wo muri Paraguay waryegukanye mu 2015.

Biteganijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2024 rizaba iba ku nshuro ya 15, rizashyirwaho akadomo ku ya 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz,muri Pologne, bizasiga Miss Andrea yambitse ikamba uzamusimbura.

Ibihugu birimo u Buhinde, Peru, Pakistan, Paraguay, Pologne, Sierra Leone, Ghana, Côte d’Ivoire, Canada, Argentine, Cuba, Ecuador, Nigeria, Denmark, Brazil, u Bubiligi n’ibindi bihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa riteganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y'imyaka ibiri u Rwanda rutitabira iri rushanwa mpuzamahanga kubera isubikwa ry'ibikorwa by'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5) ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.

Kuri ubu hagiye gutorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse Abanyarwandakazi bose yaba ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bahawe amahirwe. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka  icyenda ishize.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.

Miss Supranational 2023 yizihije isabukuru y'amavuko 


Andrea Aguilera yujuje imyaka 23




Uyu mukobwa azambika ikamba uzamusimbura muri Nyakanga uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND