Mu gihe hasigaye igihe gito ngo atange ikamba ku mukobwa uzamusimbura, Miss Supranational 2023, Andrea Aguilera ari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 23.
Umyanya-Ecuador
Andrea Aguilera wambaye ikamba ry’ubwiza rya Miss Supranational 2023, yujuje
imyaka 23 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2024, akorerwa ibirori by’agatangaza,
ndetse inshuti n’abavandimwe bamwifuriza ibyiza gusa mu buzima.
Abinyujije
ku rubuga rwa Instagram, uyu munyamideli ukomeye muri Ecuador yashyizeho
amafoto agaragaza uko isabukuru ye yagenze, atangaza ko yujuje imyaka 23.
Abakuriye
iri rushanwa babinyujije kuri Instagram, bifurije uyu mukobwa isabukuru nziza
mu butumwa bugira buti: “Ku mukobwa wacu udasanzwe kandi ufite umutima wa
zahabu, tukwifurije isabukuru nziza y’imyaka 23 kandi turagukunda cyane.”
Tariki 14 Nyakanga 2023,
nibwo habaye irushanwa rya Miss Supranational ryabereye kuri Strzelecki Park
Amphitheater muri Pologne, aho ryabaga ku nshuro ya 14.
Ibi birori by’ishiraniro,
byasize Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera ariwe wicaye ku ntebe ya Miss
Supranational 2023. Aguilera yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka
muri Ecuador ndetse n’umunya-Amerika y’Epfo wa kabiri wegukanye iri kamba,
nyuma ya Stephanía Stegman wo muri Paraguay waryegukanye mu 2015.
Biteganijwe ko irushanwa
rya Miss Supranational 2024 rizaba iba ku nshuro ya 15, rizashyirwaho akadomo
ku ya 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz,muri Pologne, bizasiga
Miss Andrea yambitse ikamba uzamusimbura.
Ibihugu birimo u Buhinde,
Peru, Pakistan, Paraguay, Pologne, Sierra Leone, Ghana, Côte d’Ivoire, Canada,
Argentine, Cuba, Ecuador, Nigeria, Denmark, Brazil, u Bubiligi n’ibindi bihugu
byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa riteganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Nyuma y'imyaka ibiri u
Rwanda rutitabira iri rushanwa mpuzamahanga kubera isubikwa ry'ibikorwa
by'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5)
ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.
Kuri ubu hagiye
gutorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse Abanyarwandakazi bose yaba
ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bahawe amahirwe. Ni ibintu
byaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.
Iri rushanwa rigiye kuba
mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational 2021,
yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.
Miss Supranational 2023 yizihije isabukuru y'amavuko
Andrea Aguilera yujuje imyaka 23
TANGA IGITECYEREZO