RFL
Kigali

Yaciye impaka! Chryso Ndasingwa wari wabwiwe ko 'azaririmba urwo abonye' yujuje BK Arena atigisa 'Social media'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2024 15:11
0


Umuramyi Chryso Ndasingwa yaraye aciye impaka akora yuzuza BK Arena mu gitaramo cy'imbaturamugabo yamurikiyemo Album ya mbere yise "Wahozeho" igizwe n'ndirimbo 18.



Iki gitaramo "Wahozeho Album Launch" cyabaye ku Cyumweru tariki 05.05.2024, kiririmbamo Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club. Cyitabiriwe mu buryo buhambaye kugera aho BK Arena yuzura.

Gukora igitaramo cye cya mbere akuzuza BK Arena, ni ibintu Chryso Ndasingwa n'abandi banyuranye bashimiye Imana cyane ko hari abatari bazi ko bizashoboka ko iyi nyubako ya BK Arena azayuzuza nyuma ya Israel Mbonyi umaze kumenyerwa ko ari we uyuzuza.

Ubwo yatangazaga itariki y'igitaramo cye, benshi bamuteze iminsi bamubwira ko 'azaririmba urwo abonye' kuko ngo yishyize ku rwego rutari urwe. Nyuma yo kwandika amateka, abari bamuciye intege bakwiriye imishwaro, barya indimi, bahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo. Ati “Imana ihe imigisha imirimo y’abateguye n’abashyigikiye.”


Chryso Ndasingwa akunze kuririmba ko iyo Imana yemeye ntawavuga oya

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X, bakuriye ingofero Chryso Ndasingwa, bavuga ko akoze ibyo batatekerezaga. Uwitwa Museco yanditse ati "Undi muhanzi uririmba Gospel yujuje Arena". 

Wiratanaki yagize ati "Ohh Yesu! Umutima wanjye uranezerewe ku bw'iki gitaramo cya Chryso, njye ku bwanjye numvaga bitabaho kuzuza BK Arena, ariko koko burya Imana ntireba nk'abantu, ishimwe cyane".

Pamela wa Mudakikwa yagize ati "Burya disi abanyarwanda bakunda indirimbo zaririmbiwe Imana. Umuhanzi Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena nk'uko yabirose. Inzozi zibaye impamo. Icyubahiro kibe icy'Imana. No mu Isi abo ikunda bahorane amahoro".

Bamwe bacyumva ko Chyso yanditse amateka, bibajije ibibazo byinshi na cyane ko batari bamuzi. Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, Gabiro Guitar, yashimiye cyane uyu musore gusa asigara yibaza uwo ari we [ni muntu ki Chryso].

Uwiyita umusesenguzi kuri X, yavuze ko ari ubwa mbere abonye ibikozwe na Chryso. Ati "Ni ubwa mbere mu mateka numvise umuhanzi wujuje BK Arena nta ndirimbo ye n'imwe nzi. Naratakaye!" Bobo. Art ati "Chryso arabikoze. BK Arena iruzuye. Imana ni nziza".

Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Israel Ishimwe, yanditse ko Chryso aciye impaka, kandi ko ibyo akoze bishimangira ko umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana ari ntagereranywa.

Yagize ati "Impaka ziracitse! Uwiteka afukuriye Chryso Ndasingwa akariba akanyweraho, ashira inyota. #WahozehoAlbumLaunch yongeye gushimangira ko umuziki uhimbaza Imana ntacyo kugereranywa nacyo gihari. Igitaramo cye cya mbere, akuzuza BK Arena ni ubutumwa budasanzwe bitanga".

Nyuma y'uko Chryso yujuje Arena, hari abari banze kubyemera, na cyane ko byari bizwi ko mu bahanzi bose bo mu Rwanda uwakoze aka gahigo ari umwe gusa. BK Arena yabereyemo iki gitaramo, yashyize akadomo kuri izi mpaka ishimira cyane Chryso wujuje iyi nyubako.

Edman Ishimwe wari wavuze ko Chryso azaririmba urwo abonye ndetse akamugira inama yo kwigira muri Camp Kigali, akimara kubona ko uyu musore w'i Nyamirambo yanditse amateka ahambaye, yagarutse arya indimi yandika ko ivugabutumwa ryahindutse ubucuruzi, hano akaba yumvikanishaga ko Chryso yari akwiriye gukora igitaamo cy'ubuntu muri BK Arena.

Ababonye ubwo butumwa bwe kimwe n'ubwo yanditse mbere y'iki gitaramo, bamusetse cyane, umwe ati "Ishyari ni ishyano koko, uti azaririmba urwo abonye, ubonye yujuje BK Arena uti bigize abacuruzi b'iby'Imana. Umukiranutse azatungwa n'imiririmo y'amaboko ye dii. Imana ihora ihoze buretse"

Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo cye kitazibagirana mu mateka ya Gospel. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!"

Chryso Ndasingwa yahishuye uko abantu bamucunaguje kubera Imana yiyeguriye. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bamubaza, aho Imana imugejeje, kuko bakunze kumubona cyane ajya mu rusengero. Avuga ko ubwo yateguraga iki gitaramo atari yarigeze ategura kuririmba indirimbo yise ‘Ibyo Imana yakoze’

Yumvikanishije ko Abakristu bahura n’ibicantege, bagaterwa imitego n’abantu bababwira gutakira Imana ngo ibakize. Yashimye Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye anahishura ko 80% y'abari hafi ye babanje kumuca intege bamubuza gutaramira muri Arena, ariko akomeza kwizera Imana, none "Data yemeye".

Uyu muramyi uri kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yabuze icyo yasabira Imana, ni ko kuyisabira umugisha nubwo ariyo iwutanga. Yagize ati "Imana ihabwe umugisha pe, nabuze icyo nasabira Imana uretse umugisha ubwo ariyo iwutanga". 


Chryso abaye umuhanzi wa kabiri mu Rwanda wujuje BK Arena


Chryso yamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" yitiriye igitaramo cye yakoreye muri BK Arena


Chryso Ndasingwa akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga aho abiboneye ibitangaza yaraye akoze bari kubwiza ukuri abari baramuteze iminsi

REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA CHRYSO NDASINGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND