Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome [Chryso Ndasingwa], yahaye igikombe cyihariye umunyamuziki Aime Uwimana ufatwa nka ‘Bishop w’abahanzi’ amushimira uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bagenzi be mu muziki wa Gospel n’ivugabutumwa rye ryogeye hose.
Aime
Uwimana wamamaye mu ndirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’ ari mu baramyi baririmbye mu
gitaramo cya Chryso Ndasingwa cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5
Gicurasi 2024 muri BK Arena, uyu muhanzi yamurikiyemo Album ye ya mbere “Wahozeho”.
Mbere y’uko ahamagarwa ku ruhimbi, ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bavugije akaruru k’ibyishimo bamushimira uruhare rwe mu guteza imbere Gospel.
Ageze ku ruhimbi, yumvikanishije ko biteye ishema kuri we, kuba yaririmbye mu gitaramo Chryso Ndasingwa ‘umuramyi utanga icyizere’.
Ubwo yari
asoje kuririmba yitegura kuva ku rubyiniro, yasanganiwe na Chryso Ndasingwa
afata umwanya wo kumushimira mu ruhame. Uyu musore yavuze ko yakuze afatira
urugero ku bikorwa bya Aime Uwimana, ku buryo atabona icyo amuha mu
kumvikanisha ishimwe afite ku mutima we.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko yahaye igikombe Aime Uwimana kubera
impamvu nyinshi, zirangajwe imbere no guteza imbere umuziki wa ‘Gospel’. Ariko
kandi avuga ko yari yateguye indi mpano.
Ati “Nari
nateguye indi mpano ariko abantu bose mwabonye natumiye hano ni abantu nkunda,
ni abantu ubabajije tubana ubuzima bwa buri munsi. Aime rero nakuze mpubona
nk'urugero rwiza, mbona yubashywe kurusha abakozi b'Imana benshi hano, rero
nagize amahirwe yo kunyemerera kuririmba mu gitaramo cyanjye. Ndavuga nti aha
niho ngomba kumushimira mu ruhame."
Yavuze ko kenshi abakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Gospel bashimirwa iyo bageze mu zabukuru cyangwa se habaye ibindi bikorwa, ariko kuri we yatekereje kumushimira hakiri kare ashingiye no ku kuba indirimbo ye 'Muririmbire uwiteka' yaramufashije mu rugendo rwo kwakira agakiza. Chryso Ndasingwa yavuze ko 90% by'indirimbo baririmba mu rusengero 'Aime Uwimana yazigizemo uruhare'.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Aime Uwimana yavuze ko yakozwe ku mutima n’igikombe
yahawe na Chryso Ndasingwa binyuze mu ijwi ry’Imana.
Ati “Namushimiye!
Kandi igihe cyose mpora mvuga ko ni umugisha, ni byiza guhabwa cyangwa kugira
ibyo ukorerwa. Biba ari umugisha ukomeye n’ubuntu butangaje, kuba Imana yashima
gukoresha umuntu mu bushake bw’ayo, kuko n’iyo iba yabishimye, mu bushake bw’ayo,
mu butumwa bw’ayo bwinshi kuba yashima ko ngira abo mbera umugisha. Rero, ndamushima
cyane.”
Aime
Uwimana yavuze ko ashimishwa no kuba Chryso Ndasingwa avuga ko yamubereye
umugisha mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi intambwe atera azirikana ko yabaye
urufatiro rw’ubuzima bwe mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.
Uwimana yavuze
ko umugisha atari icyo uhabwa gusa, kuko umugisha ukomeye ari ukubera umugisha
undi muntu. Ati “Ndabishimira Imana rero! Iteka iyo abahanzi nk’aba bari
kuzamuka, iyo bambwiye bati waradufashije mu gukora uyu murimo, numva
binshimishije ko Imana yashimye ko nkora uyu murimo mu buzima bw’abo.”
Yavuze ko
iki gikombe yahawe cyimwibutsa ‘kubera umugisha undi muntu’. Uyu mugabo
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko Chryso Ndasingwa afite umutima wo
kuramya, kandi amubona nk’umusore ufite umuhate wo gushaka kumenya byinshi.
Yavuze ko
Chryso afite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana. Ati “Afite umutima wo gukunda
kuramya Imana, ntakabuza azagera kure. Nizere ko iyo ufite uwo mutima, ukagira
n’umutima ukunda kuramya, ntakabuza ugera kure. Wiga, ukosora ibitagenda neza,
ibitagenda neza ushyiramo imbaraga, afite imbaraga, ku buryo nizera ko izagera
kure hashoboka, nakomeza gukora uko ari gukora.”
Chryso Ndasingwa yahaye igikombe Aime Uwimana amushimira guteza imbere Gospel ndetse n’abahanzi bakizamuka/ Ifoto: Mugwiza Olivier-TNT
Aime
Uwimana avuga ko afite ishimwe ku Mana yamushoboje kuba ikiraro cy’abandi
Uwimana
yavuze ko kubera umugisha abandi ari cyo gisobanuro nyacyo cy’umuntu
Uwimana yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Muririmbire Uwiteka’
CHRYSO NDASINGWA YAVUZE IMPAMVU YAHAYE IGIKOMBE AIME UWIMANA
Kanda hano urebe igitaramo cya Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album 'Wahozeho'
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO