RFL
Kigali

T-Dav w'impano zikomatanije yavuze kuri studio ziba ibihangano by’abahanzi bakizamuka – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/04/2024 11:13
0


Umuhanzi T-Dav, umunyamuziki ufite n'impano yo kuririmba no gucuranga Gitari, yakomoje ku rugendo rwe, inzozi ze mu muziki nyarwanda ndetse n'imbogamizi ahuriyeho n’abandi bahanzi bakirwana no kubaka izina.



T-Dav wakuranye inzozi zo kuzavamo umuhanzi ukomeye, yanditse indirimbo ye ya mbere mu 2012 ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza. Kubera ko yari akiri muto n’ubushobozi butaraboneka, ntiyabashije gushyira hanze icyo gihangano ngo abantu bakimenye ariko abamwumvaga bose bamubwiraga ko afite impano bikarushaho kumutera imbaraga.

Bwa mbere ajya muri studio, T-Dav yajyanwe n’undi musore mugenzi we wari usanzwe umenyereye kujyayo, bamukorera indirimbo ya mbere ariko abayimukoreye baza kuyimuhuguza mu buryo budasobanutse.

Ati “Nyuma naje kumenya ko bayishyizemo undi muraperi hanyuma barayitwara burundu kandi mu by’ukuri yari iyanjye yose, narapaga nanaririmba.”

Yavuze ko na nyuma yaho yakomeje gukurikirana nyiri iyo studio ariko akamubwira ko bamwibye ibintu byose n’indirimbo ye ikaza kugenderamo gutyo, gusa nyuma aza kumva amakuru atandukanye avuga ko iyo ndirimbo yaje guhabwa abandi bahanzi barimo na P-Fla bakayihindura mu bundi buryo. Yongeyeho ko bitamubabaje cyane ahubwo byamuteye ishema ku rundi ruhande kubera ko yakuze afana uyu muraperi.

T-Dav yavuze ko yatunguwe no kubona abari bamusezeranije kumufasha aribo bamuhuguje ibye, ariko avuga ko bitamuciye intege kuko n’ubundi icyo yashakaga gusa cyari ukwiyumva bwa mbere muri studio.

Nyuma y’uko yibwe umushinga we wa mbere, uyu muhanzi yashyize hanze indi ndirimbo nshya ishingiye ku nkuru mpamo yise ‘Kuri Phone,’ atangira kumva ko nawe ashoboye niko gukomerezaho urugendo rwe rw’umuziki kugeza uyu munsi.

Usibye kuririmba, uyu musore ni n’umucuranzi wa gitari kandi wabyigiye ndetse akaba ari n’intwaro imufasha mu rugendo rwe rw’umuziki no mu buzima busanzwe.

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko indirimbo nshya afite yise ‘Would You Marry Me,’ ari imwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere yise ‘Real Me’ yitegura gushyira hanze igizwe n’indirimbo 11.

Akomoza kuri iyi album ye, T-Dav yahishuye ko isobanuye byinshi mu rugendo rwe kuko bizaba bisa nko gushyira hanze amarangamutima ye, aboneraho no gutangaza ko kuri we umuziki ari ubuzima.

Yagize ati “Umuziki ni ubuzima. Kuri ubu ntabwo navuga ko wazanye ibiceri, ariko nzi neza ko uzazana ibiceri kandi ni nabyo nifuza. Ndifuza ko igihe cyazagera umuziki ukaba ariwo witera inkunga bitansabye ko hari andi mafaranga nkura ku ruhande.”

T-Dav yasoje asaba abakunda umuziki nyarwanda gukomeza kumushyigikira, ashimangira ko nawe adateze kubatenguha ku kubagezaho umuziki mwiza kuko aricyo kintu azi neza ko ashoboye gukora.


Umuhanzi T-Dav uri mu bakizamuka yavuganiye bagenzi be bibwa ibihangano byayo bigahabwa abamaze kumenyekana

T-Dav yavuze ko yize gitari bimugoye ariko yishimira ko ubu imushyigikira mu muziki we


Yahishuye ko umuraperi ari mu baririmbye mu gihangano yibwe

T-Dav aritegura gushyira hanze album ye ya mbere

">Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye umuhanzi T-Dav yagiranye na InyaRwanda

">

">Kanda hano urebe indirimbo nshya ya T-Dav "Would You Marry Me"

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND