Umunyamuziki urangwa n’udushya, Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka, ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye abanya-Kigali yise “10 Years Davis D Concert”, mu gihe azaba ari no kwitegura kujya mu ruhererekane rw’ibitaramo azakorera i Burayi.
Ni umwe mu
bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye
n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho
gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye
kubimwubahira.
Yakoranye
by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe
akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga
y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Imyambarire
ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga
nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira
abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki
Yabwiye
Radio Rwanda, ko muri iki gihe ahugiye mu gutegura ‘igitaramo mfitiye
Abanyarwanda’. Ati “Ntabwo ari ibya bitaramo bakunze kubona biri hanze y’Igihugu,
ahubwo noneho kiri hano mu gihugu, gifite (insanganyamatsiko) imyaka 10 y’urugendo
rwanjye mu muziki. Imyaka 10 izuzura muri uyu mwaka uri kurangira.”
Atangaje
ibi mu gihe aherutse kugaragara mu gitaramo cya Platini arinzwe n’umupfumu.
Yasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo guhanga udushya kugirango nk’umuhanzi
akomeza kuvugwa mu ruhando rw’imyidagaduro, kuko asanzwe ari umwemeramana. Ati “Kwari
ugushimisha abantu.”
Davis D
avuga ko ateguye iki gitaramo muri Kigali, mu gihe ari no kwitegura gukorera
ibitaramo i Burayi yise ‘La Tour du Roi”. Anavuga ko muri iki gihe anahugiye mu
gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya.
Ni album
avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga
gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe cyane.
Mu bindi
bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo
twamwitwiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.
Davis D mu
mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko
zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere
ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu muhanzi
yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu
ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo
zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.
Davis D
yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu
muziki
Davis D
yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’ibihe yagiriye muri uyu muziki
Davis D
yavuze ko ari gutegura Album nshya no gushyira hanze udukingirizo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA DAVIS D NA MELISSA
TANGA IGITECYEREZO