RFL
Kigali

Yikije kuri Meddy! Uburyo Kenny Edwin yahuje na Fireman bakoranye-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2024 8:49
0


Kenny Edwin ari mu bahanzi batanga icyizere, yagarutse ku gukorana na Fireman anakomoza kuri Meddy afatiraho urugero n’imvano yo kwisanga ari we yifuza kumera nka we.



Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n’abantu, gusabana udakunda kubangamirwa, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 5.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Edwin yavuze ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n’ubu ari we afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.

Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n’imiririmbire ya Meddy  ati”Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n’imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.”

Ku buryo yahuje imbaraga na Fireman yagize ati”Ni umuntu twari dusanzwe tuziranye.”

 Ibi avuga ko byanatumye guhuza byoroha.

Agaragaza ko yishimira uburyo uyu muraperi akoramo ibintu bye, indirimbo aba bombi bahuriyemo yitwa ‘Suku’, uyu musore asanzwe afite izindi zirimo ‘Deep in Love’ yakoranye na Papa Cyangwe.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KENNY EDWIN

KANDA HANO WUMVE UNAREBE SUKU

">

Kenny Edwin ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda yashyize hanze SukuKenny Edwin yavuze ko yishimira imyitwarire n'ubuhanga bwa Meddy afatiraho uregeroGufana abaraperi bituma akunda gukorana nabo byumwihariko ashima Fireman bakoranye

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND