Kenny Edwin ari mu bahanzi batanga icyizere, yagarutse ku gukorana na Fireman anakomoza kuri Meddy afatiraho urugero n’imvano yo kwisanga ari we yifuza kumera nka we.
Uyu muhanzi ukiri muto mu
myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n’abantu, gusabana udakunda
kubangamirwa, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 5.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Edwin yavuze ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n’ubu ari we afatiraho
urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.
Kenny Edwin avuga ko akunda
imyandikire n’imiririmbire ya Meddy ati”Ndetse ibyo ntabwo biba
bihagije mu muziki tuba dukeneye n’imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu
wese yagakwiye kumwigiraho.”
Ku buryo yahuje imbaraga na Fireman yagize ati”Ni umuntu twari dusanzwe tuziranye.”
Ibi avuga ko byanatumye guhuza byoroha.
Agaragaza ko yishimira uburyo uyu muraperi akoramo ibintu bye, indirimbo aba bombi bahuriyemo yitwa ‘Suku’, uyu musore asanzwe afite izindi zirimo ‘Deep in Love’ yakoranye na Papa Cyangwe.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KENNY EDWIN
TANGA IGITECYEREZO