RFL
Kigali

Kanye West yinjiye mu gutunganya no gucuruza filime z'urukozasoni

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/04/2024 10:27
0


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, yamaze gushinga kompanyi izajya ikora ikanacuruza filime z'urukozasoni yise 'Yeezy Porn'.



Abakurikiranira hafi amakuru ya Kanye West Ye baribuka mu 2021 ubwo uyu muraperi yahishuraga ko afite uburwayi bwo gukunda cyane filime z'urukosasoni (Porn Addiction) biri no mu byamutandukanije na Kim Kardashian wahoze ari umugore we.

Kuri ubu uyu muraperi wavugaga ko bitewe n'uburyo akunda izi filime ashobora kuzishoramo imari, yamaze kugera ku ntego ze yinjira mu ruganda rutavugwaho rumwe rwa filime z'urukozasoni (Porn Industry). Aho kuwa Gatatu w'iki cyumweru tariki 24/04/ Kanye West yatangije kompanyi yise 'Yeezy Porn' izajya ikora izi filime.


Kanye West yatangaje ko yinjiye mu ruganda rwo gukora filime z'urukozasoni

Stormy Daniels usanzwe akina filime z'urukozasoni hamwe na Mike Moz wahoze ari umugabo we akaba anatunganya izi filime, nibo bafashije Kanye West muri uyu mushinga, ndetse PageSix yatangaje ko Stormy Daniels ari muba mbere bazakina izi filime z'urukozasoni zizatunganywa na Kanye West.

Stormy Daniels uzwi muri filime z'urukozasoni ari mu bazakina filime zizakorwa na 'Yeezy Porn'

Ibi bije nyuma yaho Kanye West Ye ahuerutse kuvuga ku buryo akunda kubona abagore bambaye ubusa biri no mu mpamvu zituma umugore we Bianca Censori akunze kwambara imyambaro yerekana ubwambure bwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND