RFL
Kigali

Rayvanny mbere yo kwerekeza mu Burundi agiye guha ibyishimo abazitabira iserukiramuco rya Serengeti

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2024 21:58
0


Muri Tanzania, abakunzi b’umuziki bategerezanije amatsiko iserukiramuco rya Serengeti Bite Vibes rizaba mu mpera z’icyumweru, aho Raymond Shaban [Rayvanny] yongerewe ku bahanzi bazatarama muri iri serukiramuco.



Kuwa 04 na 05 Gicurasi, Rayvanny ategerejwe i Burundi mu bitaramo bibiri azahuriramo na Romeo George [RJ The DJ]. Mbere yuko yerekeza muri iki gihugu, agiye gutaramira abazitabira umunsi wa mbere w'iserukiramuco ritegerejwe cyane muri Dar es Salaam, kuwa 26 Mata 2024.

Biteganijwe ko azahurira ku rubyiniro na Abigail Chams, Jaivah, Darassa, Bill Nass na Cassper Nyovest. Ni mu gihe ku munsi wa Kabiri, tariki 27 Mata 2024, benshi bategereje Diamond Platnumz usanzwe yamamariza uruganda rwa Serengeti.

Nk'uko duheruka kubitangarizwa n’umushabitsi Nyamuragwa Fanny [DJ Fanny], mu bitaramo by'i Burundi Rayvanny azataramana na Mistachampagne, Double Jay, Kirikou Akiiri, Lino G, Alvin Smith, Achillian, Kingorongoro na Wiz Designer.

Igitaramo The Ben aheruka gukorera i Burundi ni cyo cyaratumye DJ Fanny yongeraho RJ The DJ usanzwe ari we muvanzi w’umuziki wihariye wa Diamond Platnumz.Rayvanny yiyongereye ku mubare w'abazataramira abazirabira umunsi wa mbere w'iserukiramuco rya SerengetiCassper Nyovest ari mu bazatarama ku munsi wa mbere w'iri serukiramucoDiamond Platnumz ni we uzatarama ku munsi wa Kabiri w'iri serukiramucoRayvanny ategerejwe mu bitaramo bibiri bizabera mu Burundi mu mpera z'icyumweru gitahaRJ The DJ ari mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Rayvanny mu Burundi nk'uko yabikoze ku bwa The Ben






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND