Tyla Laura Seethal [Tyla] yongeye kugaruka ku rwo akundwa n’ababyeyi bamwibarutse, ashima ubuhanga bwa Temilade Openiyi [Tems] baheruka gukorana No1.
Tyla wamaze guca agahigo ko
kwibikaho igihembo cya Grammy, yavuze ko atari abyiteguye kuri uwo munsi nibyo
yavuze kuri wo atari ibintu yari yatekerejeho mbere.
Avuga ko wari umunsi w’amateka
atajya yibagirwa ukuntu ababyeyi bari banamuherekeje babyishimiye cyane Mama we
yari agiye kurira.
Anahishura uburyo uyu mubyeyi we akunda
byakataraboneka indirimbo iri ku muzingo wa mbere w’uyu mukobwa yise ‘Art’ ko
ayumva kenshi gashoboka.
Ikaba ari indirimbo igaruka ku
mukobwa wifuza gukundwa nk'uko abantu bakunda ubuhanzi.
Mu minsi yashize yaherukaga
gutangariza Kiss Fresh, UK ko akunda byimazeyo Tems banahuriye mu ndirimbo.
Tems ubwo yabisangizwaga
byamukoze ku mutima hafi yo gusuka amarira.
Uyu muhanzikazi yongeye
gushimangira uburyo Tems ari umuhanzikazi udasanzwe.
Ati”Gukorana na we ntabwo bisanzwe, ni umuhanga, afite
imbaraga, ntewe icyubahiro no kuba narakoranye na we, yamfunguriye amarembo
twese.”
Agaragaza ko indirimbo bakoranye ari inziza kandi ifite
ubutumwa bwiza.Tyla n'ababyeyi be bari bamuherekeje mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy
Tems aheruka kugaragaza ishimwe aterwa na Tyla wavuze ko amufatiraho urugero
TANGA IGITECYEREZO