RFL
Kigali

Jean-marie Ndayishimiye yongeye kwibutsa abantu ko ukuri kwa nyako gukomoka ku Mana-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/04/2024 11:47
0


Umuhanzi Jean-marie Ndayishimiye usanzwe ari umwe mu baririmba zo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kwibutsa abantu bakomeje kwiheba ko Imana ariyo yonyine bakwiriye kwiringira nubwo amakuba yaba menshi kuko ariyo kuri n’ubugingo.



Yabigarutseho mu ndirimbo mu ndirimbo ye nshya yahuriyemo na mugenzi we Glo bise ‘Child of God’ cyangwa se ‘Umwana w’Imana’. Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Ndi umwana w’Imana buri kimwe kiratekanye.’’


Yavuze ko ari indirimbo yahimbye ashaka kwibutsa abantu ko ‘iyo duca mu bihe bitoroshe, iyo duca mu misozi no mu mataba cyangwa iyo duhura n’ibibazo dukwiriye kumenya ko Imana ariyo ya mbere.’


Ati “Ingorane cyangwa  ibibazo ntibizabura kuza mu buzima tubayemwo kuko Sekibi agikora ariko  kuko dufite Imana yacu idufitiye imigambi myiza cyane, tutagira ubwoba.’’ 


Jean-marie Ndayishimiye asanzwe ari umuganga ariko akaba n’umuvugabutumwa. 

Abarizwa muri Edmonton-Alberta  muri Canada uyoboye itorero rya Eden Garden Christian Family CHURCH Of God. Uretse kuririmba ni n’umucuranzi wa guitar.


Mu buzima  busanzwe afite umugore n’abana batatu.

Uyu muhanzi aririrmba indirimbo zo guhimbaza Imana 
Azi gucuranga guitar akaba n'umuvugabutumwa 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND