Akenshi usanga abantu bitwa amazina y'amanyamahanga bakunze kuba batazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Ni muri urwo rwego InyaRwanda ibafasha gusobanukirwa amwe muri yo ndetse n’imiterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Sonia, ni izina rikomoka
mu rurimi rw’Ikigereki rikaba 'ubuhanga.' Iri zina rikunze kumvikana mu bihugu byo Burengerazuba
bwa Aziya mu bihugu nk’u Burusiya, u Buhinde ndetse no mu Burayi mu bihugu nk’u
Butaliyani, risobanura ‘ubuhanga’.
Bimwe mu biranga ba Sonia:
Bakunda gahunda,
bakubahiriza igihe kandi bakunda kwicara bagafata umwanya bakitekerezaho.
Sonia ni umuntu ugwa
neza, wita ku bantu, uhora yishimye kandi usabana na bose.Akunda kurinda umuco, ntabwo aba yifuza ko ibintu by’amateka na kirazira
byakwibagirana cyangwa ngo bisibangane.
Ni umuhanga kandi mu
gushakisha ifaranga biramuhira. Ni gake cyane ushobora kubona ba Sonia bacitse
intege usanga bazi kwikomeza bakajya mbere.
Akazi aba yumva yakora ni
akajyanye n’ikoranabuhanga, ubuganga, ubumenyi bw’ikirere, imitako, imideli
ndetse n’ibindi bijyanye n’ubugeni.
Kumva ko izina rye
risobanura ubuhanga, bituma Sonia yumva ko agomba kuba umuntu w’umunyabwenge.
Ni umuntu ukemura
ibibazo, Sonia aba yumva buri kibazo yakibonera igisubizo. Usanga ari abantu
bafite uburanga kandi bakunda no kwiyitaho.
Iyo Sonia yagukunze aba
yumva nawe wamukunda, aba yifuza ko ibintu akorera abandi ko nawe byamugarukira.
Iyo akiri muto, Sonia aba
akunda kuba ari wenyine no kwitekerezaho, gusa uko akura bigenda bihinduka. Ni umukobwa
ugira gahunda kandi ukunda kubahiriza igihe. Sonia agira ibanga cyane kandi
ntajya ahemuka, ibi abikora ku nshuti ze ndetse n’umukunzi we.
Bamwe mu birangirire byitwa
Sonia:
Uwitonze Sonia Rolland,
umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, Sonia Gandhi; umupfakazi
w’uwahoze ari Minisitri w’Intebe mu Buhinde, Mahatma Gandhi, Sonia Sanchez, umukinnyi
wa filime Sonia Rockwell, umucamanza ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika;
Sonia Sotomayor, umukinnyi wa filime Sonia Uche n’abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO