RFL
Kigali

Bazi guhiga ifaranga no kubika ibanga! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Sonia

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/04/2024 17:02
0


Akenshi usanga abantu bitwa amazina y'amanyamahanga bakunze kuba batazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Ni muri urwo rwego InyaRwanda ibafasha gusobanukirwa amwe muri yo ndetse n’imiterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Sonia, ni izina rikomoka mu rurimi rw’Ikigereki rikaba 'ubuhanga.' Iri zina  rikunze kumvikana mu bihugu byo Burengerazuba bwa Aziya mu bihugu nk’u Burusiya, u Buhinde ndetse no mu Burayi mu bihugu nk’u Butaliyani, risobanura ‘ubuhanga’.

Bimwe mu biranga ba Sonia:

Bakunda gahunda, bakubahiriza igihe kandi bakunda kwicara bagafata umwanya bakitekerezaho.

Sonia ni umuntu ugwa neza, wita ku bantu, uhora yishimye kandi usabana na bose.Akunda kurinda umuco, ntabwo aba yifuza ko ibintu by’amateka na kirazira byakwibagirana cyangwa ngo bisibangane.

Ni umuhanga kandi mu gushakisha ifaranga biramuhira. Ni gake cyane ushobora kubona ba Sonia bacitse intege usanga bazi kwikomeza bakajya mbere.

Akazi aba yumva yakora ni akajyanye n’ikoranabuhanga, ubuganga, ubumenyi bw’ikirere, imitako, imideli ndetse n’ibindi bijyanye n’ubugeni.

Kumva ko izina rye risobanura ubuhanga, bituma Sonia yumva ko agomba kuba umuntu w’umunyabwenge.

Ni umuntu ukemura ibibazo, Sonia aba yumva buri kibazo yakibonera igisubizo. Usanga ari abantu bafite uburanga kandi bakunda no kwiyitaho.

Iyo Sonia yagukunze aba yumva nawe wamukunda, aba yifuza ko ibintu akorera abandi ko nawe byamugarukira.

Iyo akiri muto, Sonia aba akunda kuba ari wenyine no kwitekerezaho, gusa uko akura bigenda bihinduka. Ni umukobwa ugira gahunda kandi ukunda kubahiriza igihe. Sonia agira ibanga cyane kandi ntajya ahemuka, ibi abikora ku nshuti ze ndetse n’umukunzi we.

Bamwe mu birangirire byitwa Sonia:

Uwitonze Sonia Rolland, umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, Sonia Gandhi; umupfakazi w’uwahoze ari Minisitri w’Intebe mu Buhinde, Mahatma Gandhi, Sonia Sanchez, umukinnyi wa filime Sonia Rockwell, umucamanza ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika; Sonia Sotomayor, umukinnyi wa filime Sonia Uche n’abandi benshi.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND