RFL
Kigali

Penuel Choir yashyize hanze indirimbo 'Ku musaraba' mbere yo kumurika album yayo ya gatatu - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/04/2024 16:44
1


Korali Penuel isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Methodiste Libre i Huye, bashyize hanze indirimbo “Ku musaraba” mbere y’uko bamurika album ya Gatatu iteganyijwe kujya hanze mu mpera z’Ukwakira.



Kuva mu mwaka wa 2003, Penuel Choir igizwe n’abaririmbyi b’intoranwa mu karere ka Huye ndetse n’abaturuka hirya no hino bagana aka karere, bakoze umurimo ukomeye ndetse bagira uruhare mu gukizwa kwa benshi biganjemo urubyiruko.

Mu mwaka wa 2017, Penuel bakoze igitaramo cy’akataraboneka cyo kumurika album yitwa “Abawe bose” iriho indirimbo zakunzwe cyane harimo Musenge data, Urera ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi zitandukanye zagize uruhare mu kongera kwegerana kw’abantu n’Imana.

Nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye mu karere ka Huye, Nyanza ndetse na Kigali, Korali ya Penuel yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ku musaraba” ndetse bakomeza imyiteguro yo kuzamurika album ya 3.

Ku musaraba ni indirimbo yumvikanisha kugira neza kwa Yesu aho yacunguriye abantu akavuga mu ijwi rirenga ngo “Byose birarangiye” kuva icyo gihe abantu bose bahabwa agakiza ku buntu.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince1 week ago
    Imana ikomeze Ibazamure





Inyarwanda BACKGROUND