Guhinduka kw’ibara ry’umusatsi cyangwa kunanuka kwawo ni kimwe mu bibazo benshi bahura na cyo bakabangamirwa n’izi mpinduka cyane cyane igitsinagore igihe bakiri bato.
Uburyo imisatsi ihinduka uko abantu basaza ntabwo
buri gihe byakirwa neza kuri bamwe bitewe nuko baba bifuza kugumana umusatsi
ufite umwimerere wawo, gusa nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubihagarika
cyane cyane igihe bitewe n’imyaka cyangwa gusaza.
Abiganjemo abakiri bato bananirwa kwiyakira igihe
batangiye kubona umusatsi wabo w’umukara uhinduka umweru bakamera imvi cyangwa
imvi z’umweru zisa n’irimo akabara gatukura.
Byatangajwe ko impinduka ziba mu mubiri w’umuntu
igihe asaza uturemangingofatizo zituma umubiri udakomeza gukora neza, tugacika intege bityo umusatsi
ntukomeze gusa nk’uko wasaga mu myaka y’ubuto.
Gutakara k’ubudahangarwa bw’umubiri kubera imyaka
bituma ikitwa “Melanocyte” gitanga umusatsi w’umukara gitakaza imbaraga bityo
umuntu agatangira kumera imisatsi y’imvi.
Umuyobozi w'ikigo cy’ubuvuzi bw’imyororokere cya kaminuza
ya Boston, Neelam Vashi yagize agira ati: “Impinduka nyinshi abagabo n’abagore
babona mu misatsi yabo batekereza ko ari ingaruka zo kugabanuka kw’imikorere
y’ingirabuzimafatizo “Cells” ziri mu musatsi.
Ati: "Nibyo mugihe tugenda dukura, izo selile [Ingirangingo z’umubiri] ntizikora neza nkuko byari bisanzwe.
Kumera imvi mbere yo gusaza bishobora guterwa n’impinduka
mu mikorere y’imisemburo yo mu mubiri ariko iyi ngaruka ikibasira abagore
kurusha abagabo ukurikije imibare igaragara nkuko The Washington Post
ibitangaza.
Abahanga bavuga ko bigoye kugarura umusatsi
warusanganywe igihe watangiye kumera imvi ariko bikaba bibi cyane igihe
umusatsi unanuka cyangwa ugapfuka. Ibi bitera igitsinagabo kumera uruhara
imburagihe cyangwa abagore bakagira umusatsi w’ubwoya utabyibuha.
Imwe mu mpamvu ikomeye ituma abantu bashobora kumera
imvi bakiri bato harimo kubura vitamini ziri mu bwoko bwa B nka B-6 B-12. Izi vitamini zigira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umusatsi ukagumana
umwimerere wawo.
Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri vitamini zo mu
bwoko bwa B kugirango zihangane n’iki kibazo birimo amagi, avoca, inyama z’umwijima, imboga
za epinary, ibihumyo, karoti, inyama z’inkoko, imineke, ibikomoka mu mazi nk’amafi,n’ibindi
nkuko Healthline.
Bimwe mubyo kwirinda habungwabungwa ubuzima bw'umusatsi no gusa neza kwawo harimo kuwurinda amavuta abonetse yose, kurya indyo yuzuye, ndetse no kwibanda kuri vitamini ziri mu bwoko bwa B.
Medical News Today itanagaza ko mu bintu abantu badakunze gusobanukirwa bishobora gutera umuntu kumera imvi imburagihe harimo kugira sitires “ Strees” nyinshi kandi bikaba nk’akamenyero.
Batanga inama ko, abantu bagomba kwiga kwiha amahoro no kubaho batekanye mu bihe byose barimo n'iyo byaba bibagoye.
TANGA IGITECYEREZO