Victony uri mu basore bakiri bato ariko bamaze kuzamuka neza mu muziki, agiye gutaramira muri Uganda mu birori bitegerejwe na benshi.
Victony w'imyaka 23 yatumiwe mu birori bya Malembe Block bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu mu gusoza Ukwezi kwa Mata.
Zimwe mu ndirimbo ze zitezweho kuzatanga ibyishimo bizatigisa Kampala ni Soweto, Kolomental, Apolli na Everything. Ntawavuga izi ngo yirengagize Babylon aheruka guhuriramo na Patoranking.
Muri Werurwe ni bwo byatangiye guhwihwitswa ko Victony azataramira muri Malembe Block. Iki gitaramo kizabera Lugogo Hockey Grounds kuwa 27 Mata 2024.
Ibirori bya Malembe Block byatangiwe muri 2019 haririmba Joeboy. Muri 2022 baje gutumira itsinda ryo mu Bwongereza ryitwa NSG.
Ibi birori bitegurwa na Milembe Lifestyle bimenyereweho
gutumirwamo abavanzi b’umuziki bihagazeho, bitegurwa kandi ku bufatanye na NRG
Radio, Nzou Medi Hub, Fenon Records na NTV Uganda.
Kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo Victony ni ibihumbi 16Frw n’ibihumbi
33Frw, hakaza kandi n'ameza y'ibihumbi 100Frw.
Ubusanzwe Victony [Antony Ebuka Victor] yabonye
izuba kuwa 05 Mutarama 2001. Ni
umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanagira ubuhanga mu birebana no kurapa.
Victony yavukiye mu gace ka Orsu ho mu Ntara ya Imo,
urukundo rw’umuziki rukaba rwarazamutse kubera abahanzi nka Davido, Wizkid, Mi
na Falz.
Yaje gusinyana amasezerano n’inzu itunganya ikanareberera
inyungu z’abahanzi ya Mainland BlockParty na Jungle Records. Muri Kanama 2020
ni bwo yashyize hanze umuzingo wa mbere yise ‘Saturn’.
Indirimbo Ina Benz ni yo yatumye atangira kwigwizaho
igikundiro mu ruganda rw’umuziki. Umwaka wa 2022 wasize umushyize ku rundi
rwego kubera ‘Soweto’ yari kuri Outlawa imwe muri EP z’uyu musore.
Yaje guca ibintu kuri TikTok bituma ayisubiranamo na Rema
na Don Toliver maze ikomeza kuza imbere mu Bwongereza, Netherlands, Switzerland na Canada.
Victony yinjiye mu muziki nk’umuraperi ariko aza gutangira gukora n’izindi njyana nka RnB, Trap na Afropop.
Izindi
ndirimbo ze zakunzwe harimo Holy Father yakoranye na Mayorkun yanaje mu
ndirimbo zikunzwe kuri Billboard ikaniharira Apple Music Nigeria.
Afitanye kandi indirimbo na Rexxie umwe mu bahanga mu muziki uri no mu babashije kwegukana Grammy.
Victony aheruka gusoza amasomo
muri Kaminuza ya Owerri [FUTO] aho yasoreje mu ishami rya Petrochemicla
Engineering.
Kuwa 21 Mata 2021, yigeze kugira impanuka ikomeye y’imodoka
yanaguyemo inshuti ye na we bigasaba ko
bamubaga agakomeza kugendera mu kagare kugera mu Ukuboza 2021. Yaje guhita yitabira igitaramo yahuriyemo na Davido na Mayorkun.
TANGA IGITECYEREZO