Irakoze Jean Pierre wahisemo izina ry’akazi rya Producer Kozze yatangaje ko gukorera indirimbo umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] zari inzozi ze, kuko baherukanaga akiri ku ntege y’ishuri bongera guhura yaramaze kwinjira mu byo gutunganya indirimbo.
Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15
Mata 2024, ubwo yari avuye mu gihugu cya Kenya, aho yegukanye igikombe cya ‘Audio
producer of Excellence' mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards
2024'(EAE A2024) byatangiwe muri Kenya ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.
Kozze
yavuze ko urugendo yakoreye muri Kenya rwamufashije guhura n'abantu no kumenya
byisumbuyeho uko 'ahandi ibintu bikorwa'. Yageze i Kigali afite mu ntoki
igikombe cye, ndetse n'igikombe cyegukanwe na Studio ya Country Records.
Nicyo
gikombe cya mbere yegukanye nka Producer nyuma y'imyaka ibiri ishize atangiye
urugendo rwo gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi 'Audio' binyuze muri
studio ya Country Records.
Kuri we, ni
ishimwe rikomeye, kandi ni ibintu bidasanzwe . Ati "Iki gikombe
rero ntabwo nakubwira ngo ni ibintu bisanzwe, kuko ntabwo ari icyo mu gihugu, ni
mpuzamahanga kuri njyewe. Ni ibintu by'agaciro kuri njyewe, kuba narashyizwe mu
bahataniraga ibi bihembo nka Producer mwiza ndanatsinda'. Rero, ni ibintu
by'agaciro kuri njye."
Uyu musore
yahigitse abarimo Producer Kiiiz, Ayoo Rush, Hunter, Kimambo, Ihaji, Made It,
Sound Boy bari bahuriye muri iki cyiciro. Avuga ko ababiteguye bafite impamvu
ariwe bahisemo ko yegukana iki gikombe, kandi hari byinshi byo gushingiraho.
Yavuze ko
uburyo akoramo ibikorwa bye bituma agira itandukaniro na bagenzi be. Ati
"Kuba batsinze, hari ibyo bagendeyeho nari nujuje."
Kozze avuga ko gutwara igikombe imbere y'abarimo Rayvanny, ari ibintu bikomeye kuri we, kandi yagerageje guhura n'abahanzi benshi mu rwego rwo kwagura isoko rye. Ati "Rayvanny wabona uri kuvuga kubera ko ari we wabonye, ariko barahari benshi. Nahuye n'abahanzi, twakoze, turacyari gukora, ibihangano bizasohoka."
Uyu musore
yavuze ko nyuma yo kwegukana iki gikombe, agiye gushyira imbaraga mu bikorwa
bye bishamikiye ku gutunganya indirimbo. Kandi avuga ko ari ishimwe rikomeye
kuri we, kuba yabashije guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere akanegukana
igikombe.
Igikombe
yegukanye yagituye abahanzi bamufashije gukora ibikorwa byatumye acyegukana, ariko kandi yanagituye abantu bose bari mu Inganda Ndangamuco.
Ni igikombe
yegukanye mu murongo w'indirimbo 'Ni Forever' ya Mugisha Benjamin 'The Ben'. Kozze
yabwiye InyaRwanda ko yavuganye na The Ben bemeranya igitekerezo cy'iyi
ndirimbo, bakimara kuvugana yahanze injyana 'Beat' yayo bongera guhura yayirangije.
Kandi avuga
ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo yumvaga izakundwa. Ati 'Twahuye mfite 'Beat'
nkitangira gukora 'Beat' nahise numva ko ikintu tugiye gukora kizaba
kinini."
Kozze
yavuze ko nyuma y'indirimbo 'Ni Forever', The Ben bakomeje gukorana cyane ku
buryo 'mufitiye indirimbo nyinshi navuga ko zirangiye'. Yavuze ko gukorera
indirimbo The Ben zari inzozi ze. Ati " Njyewe nifuzaga gukorana na The
Ben, byabaye nk'inzozi gukorana nawe mvugishije ukuri."
Kozze
yavuze ko yaherukanaga na The Ben mu 2019 ubwo yari akiri mu mashuri, kandi The
Ben yari amuzi nk'umuvandimwe we, aho yigaga ibijyanye n'ubuhanzi.
Avuga ko
bongeye guhura agiye kumukorera indirimbo 'kandi atari azi ko nkora umuziki'. Ati
"Byabaye nk'inzozi kuri njye, nawe byaramutunguye. Ntabwo yabyizeraga, yambwiye
ko atabyizeraga ukuntu ariko yatunguwe n'uko ikintu twakoranye cyabaye ikintu
kinini cyane."
Kozze
yavuze ko zari inzozi ze gukorera indirimbo The Ben, kuko baherukanaga akiri ku
ntebe y’ishuri
Kozze
yahishuye ko hari izindi ndirimbo ari gukorera The Ben, kandi ko zamaze
kurangira
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER KOZZE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO