RFL
Kigali

Zari inzozi gukorana nawe- Kozze yahishuye izindi ndirimbo ari gukorera The Ben- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2024 11:23
0


Irakoze Jean Pierre wahisemo izina ry’akazi rya Producer Kozze yatangaje ko gukorera indirimbo umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] zari inzozi ze, kuko baherukanaga akiri ku ntege y’ishuri bongera guhura yaramaze kwinjira mu byo gutunganya indirimbo.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo yari avuye mu gihugu cya Kenya, aho yegukanye igikombe cya ‘Audio producer of Excellence' mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards 2024'(EAE A2024) byatangiwe muri Kenya ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.

Kozze yavuze ko urugendo yakoreye muri Kenya rwamufashije guhura n'abantu no kumenya byisumbuyeho uko 'ahandi ibintu bikorwa'. Yageze i Kigali afite mu ntoki igikombe cye, ndetse n'igikombe cyegukanwe na Studio ya Country Records.

Nicyo gikombe cya mbere yegukanye nka Producer nyuma y'imyaka ibiri ishize atangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi 'Audio' binyuze muri studio ya Country Records.

Kuri we, ni ishimwe rikomeye, kandi ni ibintu bidasanzwe . Ati "Iki gikombe rero ntabwo nakubwira ngo ni ibintu bisanzwe, kuko ntabwo ari icyo mu gihugu, ni mpuzamahanga kuri njyewe. Ni ibintu by'agaciro kuri njyewe, kuba narashyizwe mu bahataniraga ibi bihembo nka Producer mwiza ndanatsinda'. Rero, ni ibintu by'agaciro kuri njye."

Uyu musore yahigitse abarimo Producer Kiiiz, Ayoo Rush, Hunter, Kimambo, Ihaji, Made It, Sound Boy bari bahuriye muri iki cyiciro. Avuga ko ababiteguye bafite impamvu ariwe bahisemo ko yegukana iki gikombe, kandi hari byinshi byo gushingiraho.

Yavuze ko uburyo akoramo ibikorwa bye bituma agira itandukaniro na bagenzi be. Ati "Kuba batsinze, hari ibyo bagendeyeho nari nujuje."

Kozze avuga ko gutwara igikombe imbere y'abarimo Rayvanny, ari ibintu bikomeye kuri we, kandi yagerageje guhura n'abahanzi benshi mu rwego rwo kwagura isoko rye. Ati "Rayvanny wabona uri kuvuga kubera ko ari we wabonye, ariko barahari benshi. Nahuye n'abahanzi, twakoze, turacyari gukora, ibihangano bizasohoka." 

Uyu musore yavuze ko nyuma yo kwegukana iki gikombe, agiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye bishamikiye ku gutunganya indirimbo. Kandi avuga ko ari ishimwe rikomeye kuri we, kuba yabashije guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere akanegukana igikombe.

Igikombe yegukanye yagituye abahanzi bamufashije gukora ibikorwa byatumye acyegukana, ariko kandi yanagituye abantu bose bari mu Inganda Ndangamuco.

Ni igikombe yegukanye mu murongo w'indirimbo 'Ni Forever' ya Mugisha Benjamin 'The Ben'. Kozze yabwiye InyaRwanda ko yavuganye na The Ben bemeranya igitekerezo cy'iyi ndirimbo, bakimara kuvugana yahanze injyana 'Beat' yayo bongera guhura yayirangije.

Kandi avuga ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo yumvaga izakundwa. Ati 'Twahuye mfite 'Beat' nkitangira gukora 'Beat' nahise numva ko ikintu tugiye gukora kizaba kinini."

Kozze yavuze ko nyuma y'indirimbo 'Ni Forever', The Ben bakomeje gukorana cyane ku buryo 'mufitiye indirimbo nyinshi navuga ko zirangiye'. Yavuze ko gukorera indirimbo The Ben zari inzozi ze. Ati " Njyewe nifuzaga gukorana na The Ben, byabaye nk'inzozi gukorana nawe mvugishije ukuri."

Kozze yavuze ko yaherukanaga na The Ben mu 2019 ubwo yari akiri mu mashuri, kandi The Ben yari amuzi nk'umuvandimwe we, aho yigaga ibijyanye n'ubuhanzi.

Avuga ko bongeye guhura agiye kumukorera indirimbo 'kandi atari azi ko nkora umuziki'. Ati "Byabaye nk'inzozi kuri njye, nawe byaramutunguye. Ntabwo yabyizeraga, yambwiye ko atabyizeraga ukuntu ariko yatunguwe n'uko ikintu twakoranye cyabaye ikintu kinini cyane."


Kozze yatangaje ko indirimbo ‘Ni Forever’ yakoreye The Ben yamufashije kwegukana igikombe cya Producer uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba

Kozze yavuze ko zari inzozi ze gukorera indirimbo The Ben, kuko baherukanaga akiri ku ntebe y’ishuri


Kozze yahishuye ko hari izindi ndirimbo ari gukorera The Ben, kandi ko zamaze kurangira

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER KOZZE

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND