Kigali

Gakondo ntikwiriye kuba iy’abantu bakuze gusa- Cyusa Ibrahim ku mpamvu yatumiye Ruti Joël mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2024 13:19
0


Umuhanzi mu njyana gakondo uri mu batanga icyizere, Ruti Joël ‘Rumata’ yatangajwe mu bazaririmba mu gitaramo cyiswe “Migabo Live Concert” Cyusa Ibrahim ari kwitegura gukora, kizaba tariki 8 Kamena 2024 mu murongo wo kugaragaza ko urubyiruko rutanga icyizere mu muziki wa gakondo.



Si ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye guhurira ku rubyiniro. Ariko ni ubwa mbere bazaba bahuriye mu gitaramo bwite cya Cyusa Ibrahim yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu ishize ari mu muziki, kizaba muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Cyusa avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’ (Umukuru w’Igihugu).”

Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana. 

Ati “Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”

Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.

Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.

Akomez ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda, ko by’umwihariko yatumiye Ruti Joel mu gitaramo cye, kubera ko ari urubyiruko kandi akaba akora gakondo. Akomeza ati “Kandi kiriya gitaramo ‘Migabo Live Concert’ akaba ari igitaramo gishingiye kuri gakondo, ikindi akaba ari umuhungu muto ufite impano ikomeye mu gusigasira umuco wacu wa gakondo.”

Cyusa avuga hejuru y’ibi, yanatekereje kuri Ruti Joël ashingiye ku buhanga bwe ndetse no kuba ashoboye mu bitaramo bya gakondo. Ati “Kumutekereza rwose byari ngombwa, kuko arashoboye. Rero, turashishikariza abakunzi bacu n’abakunzi b’urubyiruko bakora gakondo kuzitabira iki gitaramo.”

Uyu muhanzi avuga ko gakondo idakwiriye kuba inganzo y’abantu bakuru, biri mu mpamvu zatumye mu bahanzi yatumiye muri iki gitaramo higanjemo urubyiruko.

Ati “Gakondo ntabwo ikwiriye kuba iy’abantu bakuze, urebye Inganzo Ngari ni urubyiruko, Ruti Joel ni urubyiruko nanjye ndi urubyiruko, rero urebye n’icyo kintu twashingiyeho cyane, kugirango twerekane ko gakondo ishobora gushoborwa n’urubyiruko, bakayikora neza. Yego, turabubaha ni ababyeyi bacu, ariko natwe turashoboye.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com   


Cyusa Ibrahim yatangaje ko gutumira Ruti Joel yashingiye ku kuba ari umwe mu rubyiruko bakorana neza umuziki gakondo


Ruti Joel yaherukaga kuririmba mu birori bya Rwanda Day, ndetse mu Ukuboza 2024 yamuritse Album ye


Cyusa Ibrahim yavuze ko gakondo idakwiriye kuba iy’abantu bakuze gusa, ahubwo n’abakiri bato bakwiye kuyiyumvamo



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM

">

KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘MUSOMANDERA’ YA RUTI JOEL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND