Ubuhanga bwo biragoye kuba
umuntu yavuga ko budahari mu bahanzi b’abanyarwanda nubwo ikintu cyitwa gufashanya
bikigoranye kugeza ubu nk'uko bagenda bamwe muribo babitangaza.
Ibi umuntu yavuga ko ari nabyo
bisa nk'ibyo Muyoboke Alex yatekerejeho agakorwa ku mutima n’impano z’abahanzi
basigaye bumvikana mu ihangana ridashira aribo Bruce Melodie na The Ben.
Yifashishije amashusho
yafashwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 31 Ukuboza 2019 cyagarukaga ku gitaramo
ngarukamwaka cya East Africa Party, avuga ko u Rwanda rufite impano.
Muri aya mashusho hagaragaramo Bushali kimwe na Bruce Melodie na The Ben basuhuzanya, banagaragara baganira.
Mu kiganiro na InyaRwanda Muyoboke Alex yasobanuye imvano yo gushyira
hanze aya mashusho.
Uyu mugabo yagize ati "Nashyize
hanze ariya mashusho mu kugaragaza ko u Rwanda rufite abahanzi bafite impano." Ni
amashusho bamwe bakiriye nkaho ari ayo muri ako kanya ariko amaze imyaka 5.
Nk'uko aba bahanzi bombi
bagiye babigarukaho, umubano wabo wajemo agatotsi ahanini biturutse ku kuba hari
ibikorwa bitandukanye bagiye bagerageza gukorana ariko bikanga.
Ibintu byajemo kuvamo
gutangira kwitana ba mwana ku mbuga nkoranyambaga umwe agaragaza ko mugenzi we
nta mwete n’ibindi bitandukanye.
Muyoboke Alex yatangaje ko nta kindi cyabimuteye ari uburyo yishimira kuba u Rwanda rufite impano
Bruce Melodie ari mu bahanzi bihagazeho muri iki gihe yaba mu buhanga no mikorere
The Ben ari mu nkingi mwubatsi z'umuziki nyarwanda agiye kumara imyaka irenga 15 akora by'umwuga
