Franco Kabano Ntarindwa yagarutse ku bikomeza kuvugwa kubarizwa mu gisata cy’imideli bahuzwa n’ibikorwa by’abaryamana n'abo bahuje ibitsina, ibintu agaragaza ko birimo ubujiji no kwirengagiza.
Kenshi uzumva abantu bavuga
ko imideli mu Rwanda yamaze kuba nk’ihuriro ry’abaryamana n'abo bahuje ibitsina nyamara
ariko ababarizwa muri iki gisata bavuga ko ataribyo.
Mu kiganiro InyaRwanda
yagiranye na Franco Kabano, yagaragaje ko ibi bivugwa ari ukwirengagiza ukuri kuko
abafite ibyiyumviro byo gukundana n'abo bahuje ibitsina baba mu bisata byose by’ubuzima.
Ahubwo yibaza impamvu abantu
bakomeza kumva ko muri Miliyoni 14 abari mu mideli aribo bafite iyo mimerere.
Ibi Franco yabivuze agira ati”N’abantu
bose bazwi hano hanze hari umunyamideli urimo ureste wenda uwagaragaye wenda
ariko na we nuko yabigaragaje cyangwa ni uko yabivuze.”
Yongeraho ati”Abantu bose
birirwa ku mbuga nkoranyambaga babahamagaye hari umunyamideli urimo noneho
abandi bantu bashobora kubyiyitirira kuko abantu biyita abanyamideli sibo.”
Akomeza agira ati”Ahubwo
buriya imideli ni ikintu cyiza buri wese yumva yanezerwa akihishamo uzanarebe n’abakobwa
bose bari mu Rwanda batagira akazi usanga yaranditse ngo ni umunyamideli.”
Iyi ngingo ayishimangira
agira ati”Kubera iki bazi ko imideli ari ikintu cyiza kubera ko ntahandi
yabeshya ngo yirye cyangwa bamwihorere agahita ashaka guhisha.”
Franco Kabano asanga ahanini
bishingira ku bujiji bwa bamwe no kudasobanukira n’umwuga wo gutunganya no
kumurika imideli, aboneraho kubwira abantu guharanira gusobanukirwa aho gushyira
ibintu mu gatebo bitarimo.
Ubundi ati”Ikindi abanyarwanda bikuremo ko umusore wese wambaye neza cyangwa umusore wese usa neza agomba kuba afite uteremangingo tw’abakobwa ntabwo aribyo gusa neza ni kamere muntu.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA FRANCO
TANGA IGITECYEREZO