Umunyarwanda Alain Intwali usanzwe ari umusirikare mu gisirikare cya Canada, yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze Album ye ya kabiri, yabanjirijwe no gushyira hamwe indirimbo yise “Crazy Sexy Cool” iri mu zizaba zigize iyi Album.
Kuri uyu wa
Kabiri tariki 30 Mata 2024, nibwo uyu musore usanzwe ari na Producer yashyize
hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe yari amaze ayikoraho. Kuri Album, avuga ko
yifashishijeho bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo na Rafiki bakoranye
indirimbo izakurikira ‘Craxy Sexy’ yasohoye ifite iminota 3 n’amasegonda 14’.
Iyi
ndirimbo ye nshya ishingiye ku nkuru y’urukundo y’abantu babiri bakundana bo mu
bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho buri wese afite ibyumviro bye kuri
mugenzi we. Ni indirimbo avuga ko yanditse ashingiye ku byo yagiye abona mu
buzima bwe.
Mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Alain Intwali yavuze ko iyi ndirimbo
yayikoze mu buryo bubyinitse kugirango izafashe abakundana n’abandi bakundana
kubyina.
Ati “Ni
indirimbo nanditse nkubiramo ubutumwa bushingiye ku rukundo no kwishimisha.
Kenshi, usanga abakundana bita ku bitagenda neza gusa mu rukundo, ariko iyi
ndirimbo irabwira buri wese uri mu rukundo kwishimira ibihe byiza agirana n’umukunzi
we bizana umunezero hagati yabo.”
Muri iyi
ndirimbo, umukobwa wumvikanamo aririmba abwira umusore ko yanyuzwe n’imiterere
ye n’uburyo umubano w’abo ukomeza kwicuma.
Alain
Intwali avuga ko kumenya kwikorera indirimbo byamufashije kudatinzwa na ba
Producer bamukorera indirimbo, ariko kandi hari abo yifashishije mu kuyinonsora.
Ati “Ntekereza
ko imyaka 10 ishize menye gutunganya indirimbo, kandi byamfashije kudatinzwe na
ba Producer mu gihe cyo gukora indirimbo. Ni njye wikorera indirimbo kugeza
irangiye n’ubwo hari abo nifashishaho.”
Yavuze ko
iyi Album ye ateganya ko izajya hanze muri Kanama 2024, kandi izaba iriho
indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi barimo Rafiki. Ati “Imana imfashije iyi
album yajya hanze muri Kanama 2024. Nteganya ko izaba iriho indirimbo n’abahanzi
barimo Rafiki.”
Mu 2022,
uyu musore yashyize hanze Album ye ya mbere yise ‘Dream Chaser’ iri ku mbuga
zitandukanye nka Spotify, Apple Music, iTunes, amazon n’izindi.
Ni Album
iriho indirimbo 10 zirimo ‘Get It’, ‘Dreamer’ yakoranye na Karimah, ‘Black when’
yakoranye an Oozeela K-Riz, ‘Lights on me’ yakoranye na Selassie Drah, ‘Small
Minds Call it Ego’ yakoranye na Selassie Drah, ‘Clap’ yakoranye na Selassie
Drah, ‘Platinum Pussy’ yahuriyemo na K-Field na Miss Benzo; ‘Show me’, ‘Counterfeit’
ndetse na Pablo’ yakoranye na Selassie Drah.
Yabwiye
InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari umwe mu basirikare ba Canada ukorera mu gace
ka Alberta. Uyu musore avuga ko guhuza inshingano zo gucunga umutekano w’igihugu no gukora umuziki ari ibintu bimworohera, kuko byombi abikunda, kandi yakuze
yumva ashaka kubikora.
Ati “Yego!
Maze hafi imyaka ine ndi umusirikare mu Ngabo za Canada. Ubu nkorera ahitwa
Alberta. Numva ari umugisha ukomeye kuba mbasha gukora ibintu bibiri byombi
nakuze nkunda. Nakuze numva nshaka kuzaba umunyamuziki ndetse n’umusirikare.
Ariko ntabwo ntatekerezaga ko nzabikora byombi. Ubu rero kuba narabonye
amahirwe yo kubikora, nzabikora kugeza igihe nzumva ndushye.”
Kanda hano wumve Album ‘Dream Chaser’ ya Alain Intwali iri ku rubuga rwa Spotify
Kanda hano wumve indirimbo ‘Crazy Sexy Cool’ ku rubuga rwa Spotify
Alain Intwali asanzwe ari umusirikare mu Ingabo za Canada, aho amaze imyaka ine ari mu kazi
Alain asanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada ndetse n'ubw'u Rwanda
Alain
yatangaje ko kwikorera indirimbo byamufashije gusohoza zimwe mu ndirimbo zigize
Album ye
Alain yavuze ko yakuze ashaka gukora umuziki no kuba umusirikare, kandi yabashije kubigeraho
Mu 2022, Alain Intwali yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Dream Chaser'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘CRAXY SEXY COOL’ YA ALAIN INTWALI
TANGA IGITECYEREZO