RFL
Kigali

Muhire Kevin yasabye Perezida wa Rayon Sports guhindura abajyanama n'abamugurira abakinnyi-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 20:11
0


Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye Perezida wayo, Uwayezu Jean Fideli guhindura abajyanama be no guhindura abamugururira abakinnyi kugira ngo mu mwaka utaha bazitware neza.



Ibi yabigarutseho nyuma y'uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Gasogi United ubundi igahita yegukana umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro cya 2024.

Ari mu kiganiro n'itangazamakuru, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yabajijwe ku nama yagira Rayon Sports ku kintu yakora kugira ngo yitware neza ibe yanatwara igikombe cya shampiyona yagize ati "Icyo navuga burya ikipe uyitegura umwaka ukirangira,ubu bagiye gutegura umwaka utaha.

Ntibibande mu kugura abakinnyi, bagura cyane aho usanga umuntu avuga ngo kanaka ariko burya iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera.

Iyo ushaka umukinnyi mwiza urashora. Byaruta ukagura abakinnyi 3 beza aho kugura abakinnyi 10 badafite umumaro. Bajye ku isoko bemere babahende ariko bazane abakinnyi beza kubera ko nta mukinnyi w’umunyamahanga mwiza ukora igeragezwa.

Ushaka umukinnyi mwiza genda umugure ,umukure mu ikipe runaka umugure wizeye ngo nzanye umukinnyi uzampa umusaruro.

Ariko iyo uzanye ibintu by’igeragezwa,ngo wazanye umukinnyi yaje gukora igeragezwa ,ibyo bizahora gutya ntaho tuzagera tuzahora tuvuga ngo umwaka utaha ariko nta gihinduka . 

Rero ni aho abayobozi ho kuvuga ngo dushyiremo imbaraga,dushore amafaranga yose dufite ku bakinnyi beza kugira ngo bashimishe abakunzi ba Rayon Sports kandi ubwo bushobozi barabufite".

Muhire Kevin abajijwe niba iyo arebye ubuyobozi bafite uyu munsi bufite ubushobozi bwo kureba abakinnyi bo kubaka Rayon Sports ikomeye  yasubije agira ati”  Niyo mpamvu nkubwira ngo ,ikipe igira umuyobozi ushinzwe tekinike ,ikagira bashinzwe kugura abakinnyi ,ikagira abantu benshi batandukanye bashinzwe ibyo bintu. 

Ntabwo wambwira ngo uri Perezida, ngo ugiye kugura abakinnyi cyangwa ngo uri Umunyamabanga.

Oya niyo mpanvu ikipe igira abashinzwe kugura abakinnyi,abashinzwe imibereho myiza y’abakinnyi. Bishatse kuvuga ngo buri gice mu mupira w’amaguru kiba gifite abagishinzwe.

Ibyo mu makipe yacu ntabyo tugira ugasanga umuntu ashaka gukora ibintu byose ari umwe kandi bidashoboka. 

Perezida arahari,perezida arumva ,perezida akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere ,rero navuga ko baramubeshye kenshi cyane. 

Aho bigeze ubu ngubu niwe ukwiye gufata umwanzuro, akamenya icyo ashobora gukora cyangwa ibyo ashobora kubaka cyangwa kuko kuri Rayon Sports kugeza aka kanya baramutuka ,bamuvuga nabi ariko nawe nk’umuntu mukuru umaze kumenya iby’umupira w’amaguru nagire ahindure.

Ahindure abamugurira abakinnyi,ahindure abamugira inama kuko aho bigeze ubu birababaje kubona Rayon Sports idatwara igikombe ariko umwaka utaha nizeye ko azakora ibishoboka byose akazana abashinzwe kugura abakinnyi kandi bakamuzanira abakinnyi beza. 

Ayo mafaranga azaza, aho azaturuka hose bazayakoreshe neza n’abo bagiye bose basenyere umugozi umwe kuko Rayon Sports ifite abantu batandukanye bose baze basenyere umugozi umwe kugira ngo yongere itware ibikombe".

Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko muri shampiyona iri ku mwanya wa 2 kandi igikombe cyamaze kwegukanwa na APR FC naho mu gikombe cy'Amahoro ho basezererewe na Bugesera FC  muri 1/2 none byarangiye begukanye umwanya wa 3.

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND